Mohamed Salah yasuye umwana wakomeretse yiruka ku modoka ye

Abakinnyi b’umupira w’amaguru akenshi bakundwa n’abafana mu buryo butangaje, ariko umuhungu umwe yabigiriyemo ibyago yikubita ku cyapa cyo ku muhanda yiruka inyuma ya Mohamed Salah.

Louis Fowler yari arimo kugerageza kubonwa n’uyu rutahizamu wa Liverpool, wari uri mu modoka ye ku wa gatandatu ava ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe. Ni bwo yaje gushiduka yikubise kuri icyo cyapa.

Joe Cooper, umugabo wa nyina ntabwo ari we se w’uyu mufana wa Liverpool yavuze ko "izuru rye ryapondagaye".

Yongeyeho ko "batangaye" ubwo Salah yahitaga ajya mu rugo rwabo ruri hafi aho agiye kureba uko Louis amerewe.

Cooper yabwiye igitangazamakuru Liverpool Echo cy’iyi kipe ko Louis n’umuvandimwe we, batuye hafi y’ikibuga cy’imyitozo cya Melwood, bamaze igihe aho mu biruhuko by’impeshyi.

Bakaba baba bagerageza gufata amafoto y’abakinnyi bafata nk’icyitegererezo.

Yagize ati " Birababaje ko Louis yaruhukiye mu cyapa ubwo yirukaga ku modoka [ya Salah], izuru rye rigapondagara akitura hasi".

Abaturanyi bahise bajyana Louis n’umuvandimwe we mu rugo, nuko bidateye kabiri babona Salah abagezeho kuko yahise akata imodoka agasubira inyuma.

Bwana Cooper yagize ati "Byabaye mu buryo bwihuse cyane kuburyo tutabonye n’akanya ko kumuhanagura".

"Yari yabonye ko umwe mu bahungu yari yikomerekeje ahita ashyira mu gaciro arakata aza kureba niba ameze neza. Nta wushobora kubyiyumvisha. Buri muntu wese yaratangaye".

"Salah yabajije niba abahungu bameze neza nuko arabahobera cyane, bikaba ari byo bombi bari bacyeneye. Babonye icyo kubahoza kandi Louis yibagiwe ibyo gukomereka kwe".

Nyuma yaho, Louis yaje kuvurirwa ku bitaro by’abana bya Alder Hey Children’s Hospital, aho ari we "wari uri kuvugwaho cyane mu bitaro" kubera guhura n’umukinnyi ukomeye.

Cooper yagize ati "Mu maso he haramubabaza gacye ariko ameze neza! Nta kanya gashira atari kumwenyura!"

Kuva yagera muri Liverpool mu 2017 avuye muri A.S. Roma, Salah yakomeje gutsinda ibitego byinshi ndetse n’ibikorwa bya kimuntu akorera hanze y’ikibuga birimo no kurwanya urwango rugirirwa abayisilamu.

Muri uyu mwaka, uyu rutahizamu w’imyaka 27 ukomoka mu Misiri yagaragaye ku rutonde rw’ikinyamakuru Time rw’abantu 100 bavuga rikumvikana kurusha abandi ku isi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo