Mali: Ba bana icyenda bavukiye rimwe barimo guhumeka ’bo ubwabo’

Abana icyenda mu kwezi gushize babyawe n’umugore wo muri Mali w’imyaka 25 ubu noneho barimo guhumeka ubwabo nta bufasha bahawe, nkuko umuvugizi w’ibitaro biri kubitaho yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Ariko aba bana icyenda ba Halima Cissé bazacyenera gukomeza gukurikiranwa mu yandi mezi abiri mu bitaro Ain Borja byo mu mujyi wa Casablanca muri Maroc, nkuko umuvugizi wabyo Abdelkoddous Hafsi yabivuze.

Yongeyeho ko aba bakobwa batanu n’abahungu bane barimo kugaburirwa binyuze mu muyoboro (tube) wo kwa muganga ndetse ko ibiro byabo byiyongereye "cyane".

Bavuka, aba bana bapimaga hagati ya 500g na 1kg.

Uwo muvugizi w’ibitaro yavuze ko ubu bapima hagati ya 800g na 1.4kg.

Mbere y’aba bana, habayeho abandi bagore babiri gusa bazwi ko babyaye abana icyenda - ariko nta n’umwe muri abo bana warengeje iminsi micye akiriho.

Umugore wabyaye abana umunani mu 2009 muri Amerika, ubu ni we ufite umuhigo w’isi wa Guinness World Record wo kubyara abana benshi icyarimwe bagakomeza kubaho.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo