Liberia: Perezida yahembye uwatoye $50,000 akayasubiza nyirayo

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18 watoye amadolari y’Amerika 50,000 (agera kuri miliyoni 50 mu mafaranga y’u Rwanda) akayasubiza umucuruzi w’umugore wari wayataye mu karere ka Nimba kari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Weah yahuye na Emmanuel Tolue ku wa mbere mu muhango wabereye mu murwa mukuru Monrovia, amuha amafaranga na buruse (bourse) yo kwiga.

Mu minsi ya vuba aha ishize, kubera igikorwa cye, uyu mumotari yahindutse intwari muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Yatoye ayo mafaranga azingiye mu gikapu cya plastike ayasubiza nyirayo Musu Yancy, nyuma yuko uyu agiye kuri radio agasaba uwayatoye kuyagarura.

Madamu Yancy yashimye ubunyangamugayo bw’uwo musore, amuha amafaranga y’ububonamaso n’ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y’Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda).

Perezida Weah yashimye Bwana Tolue kubera "imyitwarire myiza idasanzwe n’ubuturage bwiza" bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.

Bwana Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia - umudari w’indashyikirwa - kubera ubunyangamugayo bwe.

Uretse ibyo, Perezida Weah yanahaye uwo musore amadolari y’Amerika 10,000 (miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda) ndetse amuha na moto ebyiri nshya "kugira ngo ushobore kwiyubaka no kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga".

Bwana Tolue, wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi akajya mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto, azanabona buruse yo kumwishyurira amashuri kugeza muri kaminuza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo