Kuki iteka amatora yo muri Amerika aba ari ku wa kabiri ?

Amatora ya Perezida uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteka aba ari ku wa kabiri, ukurikira uwa mbere ubanza w’ukwezi kw’Ugushyingo. Nubwo bimeze bitya, mu myaka yashize siwo munsi amatora yaberagaho.

Kuri uyu wa kabiri 3 Ugushyingo 2020 nibwo Abanyamerika bazatora Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati y’ Umukandida w’ishyaka ry’abademokarate Joe Biden na Perezida Donald Trump usanzwe uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri.

Uzatsinda , uzatsindwa , uhabwa amahirwe cyangwa utayahabwa siwe turi bugarukeho muri iyi nkuru ahubwo turibaza aho byaturutse ngo hemezwe ko umunsi w’amatora muri Amerika uba iteka ku wa kabiri.

Mbere ya 1845 buri Leta yahitagamo itariki yayo yo gutoreraho. Muri 1845 nibwo ‘Congress’ yicaye yiyemeza gufata umunsi umwe amatora agomba kujya aberaho. Hagati mu kinyejana cya 19, ubuhinzi niho hantu h’ibanze Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuraga umusaruro(agrarian society).

Iminsi yo muri mpera z’icyumweru(Week end) yo ntiyari muyo bagombaga guhitamo kubera umunsi w’isabato(Sabbath). Umunsi wo ku wa mbere ntibari kuwuhitamo kuko byari gusaba abantu ko bakora ingendo ndende bajya ku biro by’amatora. Kuko uburyo bwa gutwara abantu bwari butaratera imbere(bakoreshaga amafarashi), byari gutuma hari abo bisaba no guhaguruka ku munsi wo ku Cyumweru kandi ari umunsi wo gusenga. Umunsi wa gatatu nawo ntibari kuwuhitamo kuko wari umunsi abantu barema isoko(traditionally market day). Ku wa kabiri rero niwo munsi basanze ntacyo utwaye, aba ariwo bahitamo nk’uko Business Insider yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘Here’s the reason why Election Day is always on a Tuesday’.

Uburyo Abanyamerika bakoreshaga mu gutwara abantu muri 1845

Nk’uko The Sun yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘This is why the US presidential election is always on a Tuesday (and why people are angry about it)’, abantu bamwe basanga bisekeje kuba umunsi w’amatora utarahinduka mu myaka isaga 175 ishize, kandi uburyo bwo gutwara abantu bumaze gutera imbere.

Ubu gutora mbere byaremewe

Kuba hari Leta 13 zitajyaga zemera ko hari uwatora mbere cyangwa ngo akoreshe uburyo bw’iposita mu kohereza ijwi rye, byatumaga ku munsi wo ku wa kabiri hari abanyamerika batajyaga babona umwanya wo kujya gutora, bikagabanya umubare w’abatora. Kuba abanyamerika bakora kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu, hari abifuzaga ko umunsi wo gutora washyirwa muri week end cyangwa ukagirwa umunsi w’ikiruhuko.

Gusa kubera iyaduka rya covid-19, ubu abantu barenga miliyoni 85 bamaze gutora mbere y’itariki nyirizina muri aya matora y’Amerika, miliyoni 55 muri bo batoye bifashishije iposita mu kwirinda icyorezo cya coronavirus. Ni uburyo butari bukunze gukoreshwa harimo Leta 13 zitabwemeraga na busa.

BBC itangaza ko ibi bica amarenga ko aya matora ashobora kuba aya mbere yitabiriwe cyane mu myaka irenga 100 ishize.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo