Korea ya Ruguru: Kuhinjiza filimi yo hanze ni urupfu

Koreya ya ruguru mu minsi ishize yashyizeho itegeko rishya rigamije guhagarika uburyo bwose ibyo hanze byagira ingufu mu gihugu - rihana bikomeye uwo ari we wese wafatanwa filimi cyangwa imyambaro byo hanze cyangwa no kuvuga ugoretse ururimi. Kuki?

Yoon Mi-so avuga ko yari afite imyaka 11 bwa mbere abona umugabo anyongwa kuko yafatanywe film yo muri Koreya y’Epfo.

Abaturanyi b’uwo mugabo bose bategetswe kuza kureba anyongwa.

Mi-so ubu uba i Seoul muri Korea y’Epfo yabwiye BBC ati: "Utaje kureba wafatwaga nk’umugambanyi."

Abategetsi ba Koreya ya ruguru bifuzaga ko buri wese abona igihano cyo kwinjiza filimi zitemewe mu gihugu.

Mi-so ati: "Ndibuka cyane umugabo bamupfutse mu maso, ndibuka amarira ye agwa hasi. Byari biteye ubwoba cyane kuri njye. Ibitambaro bamupfukishije byari byatose kubera amarira.

"Bamushyize ku biti, baramuboha, maze baramurasa."

’Intambara itarimo intwaro’

Tekereza kuba mu buryo bwa ’guma mu rugo’ nta internet, nta mbuga nkoranyambaga, hari televiziyo nkeya zigenzurwa na leta zikubwira ibyo abategetsi b’igihugu bashaka ko wumva - ubwo ni bwo buzima muri Korea ya Ruguru.

Ubu umutegetsi w’iki gihugu Kim Jong-Un yakajije kurushaho, azana itegeko rishya rirwanya ibyo ubutegetsi bwita "intekerezo zivuye ku bindi".

Umuntu wese ufatanywe amashusho menshi yo muri Korea y’Epfo, Amerika cyangwa Ubuyapani ubu azahanishwa urupfu.

Abafashwe bayareba bashobora gufungwa imyaka 15.

Kandi ntabwo ari gusa ibyo abantu bari kureba.

Vuba aha, Bwana Kim yanditse ibaruwa yasomwe mu binyamakuru bya leta ihamagarira Ihuriro ry’Urubyiruko guhiga abafite "imyitwarire bwite, itari iya gisosiyaliste" mu rubyiruko. Arashaka guhagarika imvugo zo hanze, imisokoreze n’imyambaro bo bita "ubumara bubi".

Ikinyamakuru NK, cyandikirwa kuri internet i Seoul ku makuru kivana muri Korea ya Ruguru, kivuga ko hari abantu batatu bataragira imyaka 20 bajyanywe mu kigo ngororamuco kuko biyogoshesheje nk’itsinda rya muzika K-pop ryo muri Korea y’Epfo, bakanazingira amapantaro yabo hejuru y’ibirenge. BBC ntiyabashije kugenzura ibi bivugwa.

Ibi byose ni uko Kim ari mu ntambara itarimo ibisasu kirimbuzi cyangwa za misile.

Abasesenguzi bavuga ko ari kugerageza guhagarika ko amakuru yo hanze agera ku baturage muri Korea ya Ruguru mu gihe ubuzima mu gihugu bukomeza gukomera.

Miliyoni z’abantu bikekwa ko bibasiwe n’inzara. Kim arashaka ko bakomeza guhabwa amakuru leta ishaka gusa ntibamenye ahandi uko babayeho.

Igihugu cyarushijeho kwigizwa ku bindi ku isi kurusha ikindi gihe cyose mbere yo gufunga imipaka umwaka ushize mu kwirinda Covid-19.

Ibicuruzwa biva mu mahanga n’ubucuruzi bakorana n’Ubushinwa hafi ya byose byarahagaze. Nubwo ubu hari ibicuruzwa byatangiye kwinjira ariko bicyeya.

Uku kwishyira mu kato byazambije ubukungu bwari busanzwe bucumbagira aho amafaranga menshi yashyizwe mu migambi y’ingufu irimbuzi. Mu ntangiriro z’uyu mwaka Kim ubwe yemeye ko abaturage bahanganye "n’ibihe bibi cyane tugomba kurenga".

Itegeko rivuga iki ?

Ikinyamakuru NK nicyo cya mbere cyari gifite kopi y’iryo tegeko.

Lee Sanga Yong umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru yabwiye BBC ati: "Rivuga ko iyo umukozi afashwe, ukuriye uruganda abihanirwa, kandi niba umwana ateje ibibazo, ababyeyi nibo babihanirwa. Uburyo bw’uko buri wese acunga undi bwimitswe n’ubutegetsi buraboneka cyane muri iri tegeko."

Avuga ko ibi bigamije "gufunga" inzozi izo ari zo zose cyangwa ibitekerezo ababyiruka baba bafite kuri Korea y’Epfo.

Ati: "Mu yandi magambo, ubutegetsi bwemeje ko hashobora kubaho ubwigomeke igihe imico y’ibindi bihugu yinjiye."

Choi Jong-hoon, umwe mu bavuye muri iki gihugu umwaka ushize, yabwiye BBC ko "uko ibihe biba bibi ari nako amategeko, ibihano n’amabwiriza bikazwa."

Perezida Kim avuga ko imvugo zo hanze, uko basokoza imisatsi n’imyembarire ari "ubumara bubi"

Bizakunda ?

Ibikorwa byabanje nk’ibi byerekanye uko abantu bakoresha amayeri anyuranye ngo barebe filimi zo mu mahanga, kenshi zibageraho rwihishwa zivuye mu Bushinwa.

Mu myaka runaka, zahererekanywaga bakoresheje za ’flsh disk’ "zihari cyane nk’amabuye asanzwe" nk’uko Choi abivuga. Biroroshye kuzihisha no kuzifunga bakoresheje ijambo ry’ibanga.

Ati: "Iyo wanditse ijambo ry’ibagna nabi inshuro eshatu ushaka kuyifungura, ’flash disk’ ihita isiba ibiyiriho. Ushobora no kuyitunganya kuburyo ibyo bibaho wanditse nabi rimwe gusa ijambo ry’ibanga iyo ibiriho ari ibintu bikomeye".

"Hari inshuro nyinshi aho ’flash disk’ ikorwa ku buryo ifungurwa rimwe gusa ku mashini runaka, ku buryo utayishyira mu yindi mashini cyangwa ngo uyihe undi muntu. Wowe gusa ari wowe wayireba. Ndetse nubwo waba ushaka kuyiha abandi ntibishoboke".

Mi-so yibuka uko aho yari atuye bari bakunze cyane kureba za filimi.

Avuga ko rimwe batiye bateri y’imodoka bayicomeka kuri moteri ntoya kugira ngo babone amashanyarazi ahagije ya televiziyo. Yibuka ko hari filimi yo muri Koreya y’Epfo yabonye yitwa "Stay Away to Heaven".

Iyi filimi y’urukundo yaje kwamamara cyane muri Korea ya Ruguru mu myaka 20 ishize.

Bwana Choi avuga ko muri ibyo bihe ari bwo gukunda filimi zo hanze ari bwo byatangiye - bigizwemo uruhare na CD na DVD zihendutse ziva mu Bushinwa.

Gutangira guhiga

Gusa icyo gihe, ubutegetsi bwa Pyongyang bwahise butangira kubibona. Choi yibuka ko abashinzwe umutekano batangiye gukora ibitero ahagana mu 2002 bagafata CDs zirenga 20,000.

Ati: "Aho hari muri kaminuza imwe gusa. Uribaza izari mu gihugu hose? Leta yaratunguwe. Kuva ubwo nibwo ibihano babikajije."

Kim Geum-hyok avuga ko yari afite imyaka 16 mu 2009 ubwo yafatwaga n’abashinzwe umutekano mu mutwe udasanzwe wo guhiga abantu bose bahanahana video zitemewe.

Yari yahaye inshuti ye DVD ziriho umuziki wa Pop wo muri Korea y’Epfo, uwo muziki se yari yawinjije rwihishwa uvuye mu Bushinwa.

Yafashwe nk’umuntu mukuru ajyanwa mu cyumba cy’ibanga arabazwa aho abahacunga batemeraga ko asinzira. Avuga ko yakubiswe amakofe n’imigeri kenshi mu gihe cy’iminsi ine.

Aho aba i Seoul, yabwiye BBC ati: "Nagize ubwoba. Nabonaga ko ibyanjye birangiye. Bashakaga kumenya uko nabonye iyo video n’abantu bangahe nayeretse. Sinashoboraga kuvuga ko ari data wavanye DVDs mu Bushinwa. Navuze gusa ko ntacyo nzi, nsaba ko bandeka nkagenda."

Geum-hyok ava mu muryango ukomeye i Pyongyang se yaje kubasha guha ruswa abarinzi baramurekura. Ikintu ubu gisa n’ikidashoboka ku itegeko rishya rya Kim.

Benshi mu bafashwe mu bikorwa nk’ibi mu myaka ishize boherejwe gukora imirimo. Ariko bisa n’ibitarahagaritse abantu, ubu ibihano byakajijwe.

Choi ati: "Mbere igihano cyari hafi umwaka umwe mu kigo cy’imirimo - byarahindutse bigera ku myaka itatu muri icyo kigo. Ubu, iyo ugiye muri icyo kigo gikoresha imirimo, hejuru ya 50% usanga bariyo kuko barebye filimi zo hanze.

"Iyo umuntu arebye amasaha abiri ibitemewe, ibyo ni imyaka itatu y’imirimo muri icyo kigo. Iki ni ikibazo gikomeye."

Kuki abantu bakomeza kuzireba ?

Geum-hyok ati: "Byadusabaga guhindura ibintu byinshi ngo tuzirebe. Ntawatsinda amatsiko yacu. Twashakaga kumenya ibibera ahandi ku isi.

Kuri we, amaherezo kumenya ukuri ku gihugu cye byahinduye ubuzima bwe. Yari mu bantu bacye bafite amahirwe muri Korea ya Ruguru yo kwiga i Beijing aho yabonye internet.

Kim Geum-hyok (ibumoso) ana Yoon Mi-so (iburyo) ntabwo bagituye muri Korea ya Ruguru

Ati: "Bwa mbere, sinashoboraga kubyiyumvisha (uko ibintu byifashe mu gihugu cye). Numvaga ko abantu bo mu burengerazuba bw’isi babeshya. Ko Wikipedia ibeshya. Umutima wanjye n’ibitekerezo byacitsemo ukubiri.

"Narebye video nyinshi zivuga kuri Korea ya Ruguru, nsoma ibinyamakuru byinshi. Nibwo nabonye ko bashobora kuba bavuga ukuri."

Arakomeza ati: "Nyuma yo kubona izi mpinduka mu bwonko bwanjye, sinashoboraga gusubirayo.

Guem-hyok yaje guhungira i Seoul.

Mi-so avuga ko abayeho mu nzozi ze nk’umujyanama mu kwambara. Ikintu cya mbere yakoze ageze mu gihugu gishya ni ugusura ahantu hose yabonye muri filimi ya Stairway to Heaven.

Ariko inkuru nk’izi z’aba bombi ziragenda ziba nkeya kurushaho.

Kuva muri Korea ya Ruguru birasa n’ibitagishoboka kubera itegeko ryo "kurasa wica" ku mupaka ucunzwe bikomeye. Kandi birakomeye cyane kwibaza ko iri tegeko rishya rya Kim ritazagira ingaruka zikaze.

Choi wasize umuryango we muri Korea ya Ruguru, avuga ko abaturage b’iki gihugu bacyeka ko ibyo babwirwa na leta atari ukuri.

Ati: "Abaturage ba Korea ya Ruguru bafite imbuto y’agahinda muri bo ariko ntibazi aho kagana. Ni agahinda kadafite icyerekezo. Numva mbabaye cyane kuko badashbora no kumva ibyo mbabwiye. Hakenewe umuntu wo kubakangura, akabamurikira."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo