Kompanyi y’indege irasaba imbabazi kuko yasuzumye umugenzi niba atwite

Kompanyi y’indege yasabye imbabazi nyuma y’uko itegetse umugenzi gusuzumwa ko atwite kugira ngo yurire indege iva muri Hong Kong igana mu birwa bya Amerika biri mu nyanja ya Pacific.

Mu kwezi kwa 11, Midori Nishida w’imyaka 25 yateze indege ya Hong Kong Express Airways igana ku kirwa cya Saipan kiri mu majyaruguru y’ibirwa byitwa Mariana.

Bikunze gukorwa n’abagore benshi bo mu mahanga kujya kubyarira hariya kugira ngo abana babo babe bahabwa ubwenegihugu bwa Amerika.

Iyi kompanyi y’indege yariho yavuze ko yariho "ikora ibishoboka kugira ngo amategeko ya Amerika y’imipaka yubahirizwe".

Mbere, iyi kompanyi yari yavuze ko uyu mugore yakoreshejwe icyo kizami ngo "barebe niba ashoboye kugenda n’indege". Gusa ubu basabye imbabazi "baciye bugufi" ku byabaye.

Mu 2018, abakerarugendo benshi babyariye mu birwa bya Mariana kurusha abaturage baho nk’uko imibare y’ubutegetsi bwaho ibivuga.

Bivugwa ko ari ukubera umubare munini w’abagore bo mu mahanga - harimo benshi bava mu Bushinwa - bajya kuri ibi birwa kubyarirayo.

Byagenze bite kuri uwo mugore?

Madamazera Nishida, ubu utuye i Tokyo ariko wakuriye ku kirwa cya Saipan, yujuje urupapuro rw’ibibazo mbere yo gufata indege, mu bibazo harimo ikibaza niba atwite.

Ibi ntibabyari bihagije abakozi ba kompanyi y’indege basabye ko akorerwa ikizamini kireba ko ataba atwite. Yahise aherekezwa mu musarani ahabwa agakoresho gapima inkari baramupima.

Ubwo igisubizo cyazaga cyerekana ko adatwite yahise yemererwa kurira indege akajya kureba umuryango we umaze imyaka irenga 20 utuye kuri iki kirwa.

Uyu mugore yavuze ko ibyo yakorewe ari ibintu bibabaje kandi byo kumukoza isoni, ndetse ko iyi kompanyi yari yanze kugira icyo imusubiza ku kirego cye.

Ubu iyi kompanyi iravuga iki?
"Turasaba imbabazi dushikamye kuri buri wese wababajwe n’ibyabaye", ni ibyanditse mu itangazo Hong Kong Express Airways yahaye NBC News.

Iyi kompanyi ivuga ko kuva mu kwa kabiri 2019 yasabwe n’abategeka ibirwa bya Mariana gufata ingingo zituma amabwiriza y’imipaka ya Amerika yubahirizwa.

Iyi kompanyi yemeza ko ubu yahagaritse kongera tumor’s igikorwa nk’iki cyakorewe Madamazera Nishida.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo