Kenya: Umusore arakekwaho kwica se, nyina, n’abavandimwe be icya rimwe

Umunyeshuri muri kaminuza ukekwa, yemereye polisi anatanga amakuru y’uburyo yateguye akanica abantu bane bo mu muryango we nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Simon Warunge w’imyaka 22, biravugwa ko yabwiye polisi ko yakoresheje umutarimba (fer à béton) akubita nyina, se, n’umuvandimwe we mbere yo kubatera icyuma.

Nyuma yo gukora ibi iwaho ahitwa Kiambu, hanze gato y’umujyi wa Nairobi, yarahunze ariko arashakishwa afatwa mu mpera z’icyumweru gishize.

Yabwiye polisi ko ababyeyi be bari abagome kandi bamwangaga cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Star.

Uyu musore ukekwa avuga ko yageze ku kwica abe abifashijwe no kureba filimi ya serie yo mu Bwongereza yitwa ’Killing Eve’.

Bashiki be babiri barokotse ubwo bwicanyi bari bagiye ku ishuri.

Nyina yari umuforomokazi mu by’indwara zo mu mutwe, naho se yari umuforomo muri Amerika akaba yari yaraje muri Kenya mu biruhuko bya Noheli.

Polisi yataye muri yombi n’umukobwa w’inshuti y’uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko uyu munsi kuwa mbere, mu gihe iperereza rikomeje.

Polisi yataye muri yombi n’umukobwa w’inshuti y’uyu muhungu, bombi bagejejwe mu rukiko

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo