Kenya: Umunyeshuri ’yiyahuye’ kubera ’gukozwa isoni ari mu mihango’

Umunyeshuri w’umukobwa wo muri Kenya yiyahuye nyuma y’ibivugwa ko yakojejwe isoni mu ishuri kubera ko yagiye mu mihango (cyangwa ubutinyanka mu Kirundi) agatera ikizinga ku mwambaro we.

Nyina w’uwo mwana w’imyaka 14 avuga ko umukobwa we yiyahuye yimanitse mu kagozi nyuma yo kwandagazwa n’umwarimu, nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya.

Amakuru avuga ko polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya imbaga y’ababyeyi bagera hafi kuri 200 bigaragambyaga hanze y’iryo shuri.

Mu 2017 igihugu cya Kenya cyatoye itegeko ryo guha ku buntu ibikoresho by’isuku byifashishwa mu mihango ku banyeshuri b’abakobwa.

Ubu akanama ko mu nteko ishinga amategeko ya Kenya kari gukora iperereza ku mpamvu ituma iryo tegeko ritaratangira gukurikizwa mu mashuri yose.

Nyina w’uwo mukobwa yavuze ko umwarimu yabwiye uwo mukobwa we ako ari "umwanda" kubera guhindanya umwambaro we w’ishuri.

Mwarimu yamutegetse gusohoka mu ishuri riri ahitwa Kabiangek, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byasubiyemo amagambo ye agira ati: "Nta kintu na kimwe yari afite cyo kwifashisha mu mihango.

"Ubwo amaraso yateraga ikizinga ku myenda ye, yasabwe kuva mu ishuri agahagarara hanze".

Nyina avuga ko umukobwa we yamusanze imuhira akamubwira ibyabaye, ariko ubwo yari agiye kuvoma yaje guhita yiyahura.

Ababyeyi be bagejeje ikirego kuri polisi, ariko babazwa no kubona polisi isa nkaho ntacyo ibikozeho, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Nation.

Abo babyeyi n’abandi babyeyi bagenzi babo, ku munsi w’ejo ku wa kabiri bakoreye imyigaragambyo hanze y’iryo shuri.

Haribazwa uko yapfuye

Amakuru avuga ko polisi yaje kuhagera ita muri yombi batanu muri bo ubwo abo bigaragambya bafungaga umuhanda bagakuraho n’urugi rwo ku irembo rw’iryo shuri.

Kuva ubwo iri shuri ubu rirafunze. Alex Shikondi, ukuriye polisi muri ako karere, yavuze ko hari gukorwa iperereza ku buryo uwo mukobwa yapfuyemo.

Umuyobozi w’iryo shuri yanze kugira icyo atangaza.

Muri Kenya, cyo kimwe no mu bindi bihugu, abakobwa benshi nta bushobozi bafite bwo kwigurira ibikoresho by’isuku byifashwa mu gihe cy’imihango.

Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU) yo mu 2014 yavuze ko muri buri bakobwa 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, umwe muri bo yasibye ishuri kuko ari mu mihango.

Amakuru avuga ko abakobwa bamwe bacikwa n’amasomo ku kigero cya 20% mu gihe bari mu mihango, ibintu bituma barushaho kuba bata ishuri burundu, nk’uko iyo raporo ya ONU ibivuga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo