Kenya: Umugabo yapfuye bitunguranye ari mu modoka itwara abagenzi

Abantu bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya baraye bahiye ubwoba ubwo umugabo bari kumwe na we mu modoka yapfaga bitunguranye.

Abagenzi n’umushoferi na ’convoyeur’ batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo.

Abategetsi bo muri minisiteri y’ubuzima bahamagawe ngo barebe uko byagenze, nyuma yuko polisi yari imaze kwanga gutwara umurambo we ivuga ko ashobora kuba azize Covid-19.

Abo bakozi bo muri minisiteri y’ubuzima bateye imiti iyo modoka ya bisi - izi zizwi nka ’matatu’ muri Kenya - mu gihe umurambo w’uwo mugabo wari ukiri mu modoka, nyuma barawujyana bawutwaye mu mufuka wabugenewe.

Televiziyo NTV yo muri Kenya yatangaje videwo yashyizemo igihu, igaragaza uko byagenze.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo