Kenya: Umudepite yatawe muri yombi aregwa ’gukubita mugenzi we’ w’umugore mu nteko

Umudepite wo muri Kenya yatawe muri yombi kuri uyu wa kane nimugoroba ashinjwa gukubita mugenzi we w’umugore kuko ngo atageneye amafaranga agace uyu ahagarariye.

Rashid Kassim arashinjwa gukubita inshyi Fatuma Gedi uba muri komisiyo y’imari. Bwana Kassim ntacyo aravuga ku byo aregwa.

Ifoto ya Depite Fatuma Gedi ari kurira ndetse ava amaraso mu kanwa bivugwa ko ari iyafashwe amaze kumukubita, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bimaze kuba abagore bose b’abadepite bahise basohoka mu nteko mu gikorwa cyo kwamagana ibyabaye kuri mugenzi wabo.

Depite Kassim ahagarariye agace ka Wajir mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya.

Arashinjwa gukubitira uyu mugenzi we aho imodoka zihagarara mu nyubako y’inteko ubwo yamubazaga impamvu atageneye amafaranga agace ahagarariye.

Depite Sabina Wanjiru Chege yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abadepite b’abagabo ibyabaye babiteyemo urwenya baseka abagore.

Yagize ati " Bamwe muri bagenzi bacu b’abagabo bahise batangira kutunnyega bavuga ko ari umunsi wo kudukubita inshyi".

Avuga ko ibi byatumye abadepite b’abagore bahita basohoka mu nteko. Haburaga umwanya muto ngo minisitiri w’imari ageze ku nteko ingengo y’imari ya Kenya.

Aba bagore basabaga ko Bwana Kassim abazwa ibyo yakoze, nyuma yahise atabwa muri yombi.

Depite Sabina at " Twese turi abadepite…ntabwo twe turi munsi yabo".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo