Kavakure amaze imyaka 37 ari umumotari atwara abagenzi yambaye karuvati - AMAFOTO

Kavakure Jean Baptiste w’imyaka 60 ahamya ko imyaka yose amaze atwara abagenzi kuri moto aharanira gukurikiza amategeko no kugira isuku mu kazi akora.

Mu mwaka wa 1980 nibwo yatangiye akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto. Icyo gihe yari afite myaka 30 y’amavuko amaze kurangiza kwiga ubukanishi no gutwara ibinyabiziga.

Kuri ubu nabwo aracyatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, abageza cyangwa abakura mu nsisiro zitandukanye z’uwo mujyi.

Ubwo Kigali Today dukesha iyi nkuru yamusangaga aparitse i Remera mu mujyi wa Kigali arindiriye umugenzi, yayitangarije byinshi ku kazi ke ka buri munsi.

Yicaye kuri moto ye y’ibara ritukura yanditseho “Thank You God” (Urakoze Mana), yambaye ishati na karuvati n’indi myambaro iranga abamotari, Kavakure avuga ko atangira akazi mu gitondo cya kare akagasoza saa mbiri z’ijoro.

Ahamya ko munsi yinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10RWf na 15RWf ibindi byose yabivanyemo.

Kavakure avuga ko mu kazi ke agerageza gukurikiza amategeko kandi akanagira isuku mu byo akora byose.

Agira ati " Njyewe sinavuga ko hari imbogamizi nyinshi mpura nazo mu bumotari kuko n’abapolisi bataranyandikira. Aho ngarukiye muri aka kazi ngerageza kubahiriza amategeko."

Akomeza avuga ko agaya abamotari bagira umwanda. Niyo mpamvu ngo akora akazi ke yambaye neza yashyizemo na karuvati.

Ati “Igihe cyose natwaraga abagenzi nitaga ku isuku kugira ngo abakiriya batanenga. Niyo mpamvu n’ubu nanga kubona bagenzi banjye bafite umwanda.”

Yatangiye ubumotari henshi muri Kigali hari imihanda y’ibitaka

Kavakure wavukiye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge avuga ko yize amashuri umunani abanza yonyine.

Avuga ko agitangira ubumotari yatwaraga abagenzi mu mujyi wa Kigali gusa kuko nta n’ahandi yigeze abatwarira.

Ati “Natangiye gutwara mu 1980 aho natwaraga utumoto duto twitaga Suzuki, aho henshi (mu mujyi wa Kigali) hari imihanda y’ibitaka.”

Akomeza avuga ko ariko nyuma y’umwaka umwe atangiye ubumotari, yabihagaritse kuko yagize ikibazo mu muryango.

Icyo gihe ngo yahise ajya gukora ubukanisha, yongera kugaruka mu bumotari mu mwaka wa 1985 kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nyuma ya Jenoside ngo ntibyamworoheye guhita abona amafaranga yo kugura moto ngo asubire mu mwuga we w’ubumotari.

Ahubwo ngo yahisemo gucururuza imyenda ya caguwa kugeza ubwo yabonaga igishoro mu mwaka wa 2000 maze aguramo moto yo mu bwoko bwa AG 100 ayitwaraho abagenzi.

Kavakure uvuga ko yabyaye abana batandatu, ahamya ko icyo gihe akazi k’ubumotari katamuhaga amafaranga ahagiye yagombaga gukuramo ayo kurihira abo bana be bigaga mu mashuri yisumbuye.

Byabaye ngombwa ko mu mwaka wa 2005 ahagarika ubumotari. Yahise asubira mu bukanishi kuko ngo ariho yabonaga amafaranga menshi.

Azahagarika ubumotari afite imyaka 70

Kavakure avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2012 yakanikaga ibinyabiziga ku Kimisagara akabifatanya no gucuruza imyenda.

Nyuma yaho mu mwaka wa 2013 nibwo ngo yabonye ko mu bumotari amafaranga ari kuboneka maze yigira inama yo kubusubiramo ahita agura moto nshya amafaranga arenga miliyoni 1RWf.

Ati " Muri ubwo buzima bwose nabayemo ntwara abagenzi mbivamo bitewe n’imibereho, byaje kugera aho ibibazo bigabanuka abana bamwe barashatse mbona gukanika bisaba ingufu nsa n’ubivamo muri 2013 ngura TVS (moto) njya mu muhanda."

Akomeza avuga ko ubwo yaguraga iyo moto abana be n’umugore we bamuciye intege bamubwira ko atashobora gukora ubumotari kandi ashaje. Gusa ngo yababwiye ko yumva afite imbaraga zo kugakora.

Kavakure avuga ko azahagarika akazi ko gutwara abagenzi kuri moto afite imyaka 70 y’amavuko.

Uyu musaza abwira abandi bamotari kwitara neza bagakurikiza amategeko, bakagira isuku kandi bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose bituma badakora akazi kabo uko bikwiye.

Kavakure agaya bagenzi be bagira umwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bay

    Imana imukomereze kuri
    Moto

    - 27/02/2018 - 13:27
Tanga Igitekerezo