Iyi ’weekend’ utubari twategetswe gufunga 17h muri Kenya hose

#Census2019 ni inkubiri iri kuri Twitter muri Kenya aho abakoresha uru rubuga binubira cyane ko ubutegetsi bwategetse ifunga ry’utubari n’ahantu hose ho kwidagadurira muri iyi ’week end’.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ibi byakozwe mu gace kamwe, ahitwa Machakos, ariko ubu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko iki gikorwa kigomba gukorwa mu gihugu cyose.

Nubwo abantu benshi bagaragaje ko barakajwe n’iki gikorwa ubutegetsi buvuga ko utubari twose mu gihugu tugomba gufunga kuva saa kumi n’imwe (17:00) kuwa gatandatu no ku cyumweru.

Ubutegetsi buvuga ko ibi bizorohereza abari gukora ibarura rusange ry’abarara mu ngo - kuko bizatuma abantu batanyoye inzoga bafasha neza abo bakozi.

Gusa abakunzi b’umupira w’amaguru barakaye kuko abenshi batazabasha kujya aho basanzwe barebera imikino ya shampiyona y’Ubwongereza bakunda.

Umukino ukomeye hagati ya Arsenal na Liverpool uzaba ejo kuwa gatandatu 19:30.

Abadafite mu ngo zabo ifatabuguzi rya DSTV - ritagirwa ne benshi kuko rihenda - ntibazoroherwa no kubona ahandi bajya.

Kuri Twitter umwe yasabye leta impozamarira kubera uyu mukino cyangwa se leta ikishyura kugira ngo uwo mukino uce kuri televizyo zo muri Kenya.

Abakunda agasembuye ariko nibo barakaye kurushaho, gusa bamwe barerekana andi mahitamo yo kutarara agatama.

Umwe yashyize kuri Twitter ifoto y’icupa rinini - ubundi rijyamo amazi yo kunywa mu ngo - yaryujuje inzoga nko kwizigamira mu gihe iyi ’week end’ bategetswe kuguma mu rugo nimugoroba.

Undi yanditse ko ari mu nzira ajya mu gihugu gituranyi cya Uganda kwireberayo uriya mukino wa Liverpool na Arsenal.

Undi yashyizeho ifoto itangaje avuga ko niba Leta yanze ko bajya mu tubari, utubari bari butwimurire mu rugo!

Uku niko Tryson Biller we ngo yumva bari bubigenze

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo