Iterambere rirambye ni irihe ?

Umubare mwinshi w’Abanyafurika iyo ureba amafoto n’amashusho kuri za televiziyo na kuri murandasi amafoto n’amashusho aturuka mu bihugu byateye imbere, ntibizera neza ko koko ibyo babona ari ukuri 100%, amashyushyu arabarenga, irari rikabataha maze bagasigara batakireba n’ibyiza by’iwabo bafite ahubwo bagatangira guharanira kuzagera mur’ibyo bihugu bubi na bwiza.

Ibi bikomeje gutya ikigaragara ntaho twe Abanyafurika twaba tugana kuko twazahora mu isuhuka ritagira iherezo kandi tugahorana ingingimira ku mitima yacu kuko amahanga arahanda ndetse tukarushaho gutakaza ijambo mu hando rw’amahanga.

Nk’urubyiruko rero kuko ari twe ahazaza h’Afurika ni ngombwa ko twibaza ikibazo gikomeye: Ko abo bose bagenda intero ari amajyambere aho tuzi neza icyo amajyambere icyo ari cyo? Ese ibyo tubona kuri za murandasi na za Televiziyo batwereka nibyo majyambere? Dore ko ari nabyo bituremamo ibishashi byo guharanira gusuhukirayo bubi na bwiza?

Ese waba ujya wibaza ngo Amajyambere cyangwa iterambere ni iki ?

Amajyambere ni urugendo rutarangira. Abantu twatangiye gukora kuva kera muntu yabaho. Ni urugendo rugamije kumuhugura akarushaho kwimenya neza, akamenya ko ari we mugenga w’ibimukikije byose. Amajyambere nyayo ni atuma turushaho kwibonamo ubushobozi buhambaye bwo kuba twakemura bimwe mu bibazo by’ingutu duhura nabyo byaba mu buryo bwa kamere cyangwa se twiteye.

Muri make ni urugendo rugamije ko twe ubwacu nk’abantu twisobanukirwa ubwacu ndetse tukanasobanukirwa ibidukikije n’uko twabikoresha tugera kubyo twifuza mu buryo bwacu kandi bivuye muri twe ubwacu. Ubwo rero nta terambere hatabayeho kwirwanaho no kumva ko ari twe ubwacu tugomba kwikemurira ibibazo byacu.
Uko rero ibiragano (Generation) byagiye bikurikirana niko twe abantu twagiye turushaho kugera kuri byinshi bitandukanye, ikiragano kimwe kigasa nk’igiharurira inzira ikindi bimwe by’umubyeyi uraga umwana we kuzusa ikivi yasize atushije ndetse no gutangira icye, n’iby’iterambere nuko.

Amajyambere rero ashibuka ate ?

Amajyambere ahanini ahera ku kutanyurwa. Mukumva ntimunyuzwe muri mwe ubwanyu mu mitima maze mugatangira kubona ko aho muri uyu munsi atari Ku iherezo ko mukwiriye kuharenga byanze bikunze maze mugatangira kubura amahoro mwibaza uko mwarenga aho muri uyu munsi maze ikibatsi cy’iterambere kikabatwika gityo.

Mu bindi bituma ikibatsi cy’iterambere kigumya kudutwika ni harimo amatsiko, kwibaza no kwitegereza ibintu n’abantu ndetse no kwigira ku amateka yab’ ayacu cyangwa ay’abandi .

Mu buryo bwumvikana rero amajyambere cyangwa se iterambere rihera muri twe ubwacu, mu mitima yacu no mu bitekerezo byacu kandi koko nta bantu nta terambere cyangwa amajyambere. Twe abantu nitwe gipimo gikwiye nyacyo cyo gupimirwaho iterambere kuko ari twe bangenga b’ibidukikije n’ibyo ducamo. Ibi bivuze ko iyo bavuze ngo igihugu iki n’iki cyateye imbere ahanini baba banje kureba urwego rw’imitekerereze y’abagituye n’uko bashyira ibitekerezo byabo mu ngiro ndetse n’umusaruro bitanga.

Amajyambere rero ntashingiye ibintu (amazu ,amamodoka n’ibindi). Ashingiye ku bitekerezo byacu nk’abanyagihugu muri rusange, noneho ibintu dutunze bikaba nk’ibimenyetso byerekana urwego turiho mw’iterambere. Impamvu y’ ibi nuko twe abantu ari twe twubaka ayo mazu, tugakora ayo mamodoka n’ ibindi maze rubanda babibona bati bariya bateye imbere.

Ese iterambere rirambye ni irihe ?

Iterambere rirambye rero ni uguhorana ubushake bwo kurenga aho turi uyu munsi mu mitekerereza ndetse no mu buryo dushyira intekerezo zacu mu ngiro, ibyo bigahera kuri njye bikajya kuri twe nk’abanyagihugu muri rusange. Tugahora duharanira ko amatsiko adashira muri twe, tukigira ku bandi cyane cyane amakosa yabo. Ibyo tukabyitoza kandi tukabitoza n’abato kuko nibo kiragano kizasoza ikivi kigatangira n’ikindi. Ni byiza kandi ko twakwihatira kubona ko iterambere atari ibintu ahubwo ari umuntu n’intekerezo ze kuko ibintu byose wabyamburwa ariko iyo ufite ibitekerezo nyabyo kandi bihamye ukabishyira mu ngiro bya bintu urongera ukabigarukana ndetse ukarenzaho.

Rugaba Yvan Norris

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo