Irak:Mudahusha yaciye agahigo ko kurasa umuntu uri ku ntera ndende arapfa

Umusirikare ukomoka muri Canada yaciye agahigo ko kurasa umuntu uri mu ntera ndende arapfa ubwo yarasaga umusirikare wa ISIS wari uri muri Kilometero 3,4(3450 m) mu kwezi gushize.

Aya makuru y’aka gahigo keshejwe n’uyu mudahusha (sniper) yemejwe n’igisirikare cya Canada nkuko ikinyamakuru The Globe and Mail dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Uyu mudahusha yabashije kurasa umusirikare wa Leta ya Cyisiramu ubwo bari muri ‘opération’ muri Irak mu kwezi gushize. Uwarashe asanzwe abarizwa mu mutwe witwa Joint Task Force 2. Isasu yarashe ngo ryamaze mu kirere igihe cy’amasegonda 10 mbere y’uko rigera kuwo yashakaga kurasa.

Kugira ngo abigereho, yafashijwe n’undi muntu w’inzobere mu kwitegereza ibintu biri kure. Ubusanzwe aka gahigo kari gasanganywe mudahusha ukomoka mu Bwongereza warashe umu-taliban wari mu ntera ya metero 2475 mu mwaka wa 2009 ubwo bari mu ntambara muri Afghanistan.

Abafite umwanya wa 3 n’umwanya wa 4 bose ni abasirikare bakomoka muri Canada baciye utu duhigo nabo bari muri Irak mu mwaka wa 2002.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo