Inzira z’umugabo uhamye II:HARANIRA KUBAHO UFITE UMUTIMA UBOHOTSE

Umubano hagati y’abagabo n’abagore uragenda uzamo byinshi bibyara amakimbirane mu muryango maze ingaruka zayo zikaba umutwaro ku gihugu kuko igihugu gishingira kandi kigahera ku muryango.

Rwanda Magazine rero nk’ikinyamakuru cyanyu kifuje kubagezaho ingingo zizakurikirana zisaga 50 twagejweho n’umusomyi wacu zizafasha abagabo n’abiyumvamo ko ari bo, kuba bagira ubumenyi mu kwimenya no kumenya uburyo bahangana n’ibibazo bahura nabyo haba muri roho, akazi no mu buriri.

Ubushize mu ngingo ya mbere ahanini yibanze ku kwirinda kurindiriza ibyo twifuza gukora kandi dukunda ngo dutegereje umunsi byose bizaba byagenze neza. Uyu munsi tugarutse mu ngingo ya kabiri, turifashisha n’ubundi igitabo cya DAVID DEIDA cyitwa THE WAY OF THE SUPERIOR MAN.

Kwiheba no kwigunga mu bihe by’agahinda si ibya kamere y’umugabo nyamugabo. Umugabo nyamugabo buri gihe arabohoka haba mu byiyumvo no mu bikorwa niyo yaba ari mu bihe by’umubabaro n’amagorwa.

Byiza ko wabaho ufite umutima ubabaye aho kubaho ushiriramo imbere mu mutima kubera ibyo watsinditsemo bihora bikubabaza kandi wakabivuze.
Umugabo nyamugabo yiga kubana n’amagorwa kandi ntamubuze kwerekana icyo ashoboye. Hejuru ya byose urukundo rugahora rumuranga muri byose.

Ibaze nkubu wenda igihe waba wananiwe n’umushinga ukomeye runaka, ibaze igihe wakumva umugore wawe akunnyega kubwo kurangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro, tekereza wenda igihe wamubeshye akagutahura. Urumva wamererwa ute? Wahumeka ute? Wareba ute? Ngaho rero jya ufata umwanya wisuzume urebe uko ujya witwara mu bibazo nk’ibyo cyangwa se mu bihe bibi. Ese urahunga? Urihisha? Ushiriramo imbere mu mutima cyangwa? Isuzume urebe niba har igihe wisanga ufite isoni n ikimwaro byo kuba wareba mugenzi wawe mu maso cyangwa se wisanga wahese intugu, ubushongore n’ubukaka bitakibarizwa mubyo uzi mu buzima. Niwisanga mu bihe umeze utyo ujye umenya ko ubugwari bwagutashyemo. Uraba ugiye guhangana n’ibyo ucamo nk’ikigwari.

Mu gihe wihebye, wumva wabuze epfo na ruguru ntuba ukibashije kugira icyo ukora neza. Uba wafatiwe mu mutego mutindi wo gushaka uko wakwisama kandi wasandaye. Icyo gihe uba umaze gutakaza ubwigenge n’amahoro byawe nk’umugabo.

Mu bihe bidutegeka kwigunga no kwifata tugashiriramo niho umugabo nyawe abohoka agafungura umutima akagaragaza icyo atekereza cy’ukuri. Mur’ibyo bihe ahagarara yemye ubushongore n’ubukaka bikaganza gucika intege. Ahumeka neza atuje, akareba uwo ariwe wese mu maso bizira kubika ingohe maze agaharanira kumva neza agahinda cyangwa ibibazo biriho byaba ibye cyangwa iby’abandi.

Igihe utuje, utekanye nta mpumpu, uhumeka neza, ureba mugenzi wawe nta rwikekwe kandi ukamutega amatwi neza, nibwo ubuhanga bwawe bubasha gukora no kwigaragaza mu bihe bitoroshye.

Kubaho nk’umugabo nyawe, mudatenguha mu mubano; bisaba kumva neza ibyo ucamo byose. Ukabyumvisha ubwenge bwawe bwose n’umubiri wawe wose naho ushiriramo mw’imbere, akigunga ntabasha kubona no gusobanukirwa neza ibiba ngo maze abe yanabishakira ibisubizo byo kubikemura.

Gukomereka ukava amaraso ni ibisanzwe ariko gukomereka ukaviramo imbere ni ishyano mu rindi. Irinde gushiriramo imbere.

RUGABA Yvan

Inzira z’umugabo uhamye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo