Inkuba yishe abantu 11 barimo gufata ’selfie’ mu Buhinde

Inkuba yakubise yica abantu 11 abandi benshi barakomeraka ku cyumweru mu mujyi wa Jaipur mu majyaruguru y’Ubuhinde.

Abo yakubise barimo bafata ’selfie’ mu mvura bari ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ahantu hakurura abakerarugendo benshi.

Abagera kuri 27 bari ku munara w’iyi nzu ubwo byabaga - bamwe muri bo bivugwa ko basimbutse bakagwa hasi.

Inkuba zimaze kwica Abahinde bagera ku 2,000 kuva mu 2004.

Umupolisi mukuru yabwiye abanyamakuru ko uwo munara ari ho hantu hakurura abantu kuri iyi nzu, yongeraho ko benshi mu bapfuye ari abakiri bato.

Ku cyumweru gusa abandi bantu icyenda bishwe n’inkuba ahatandukanye muri Rajasthan, leta irimo umujyi wa Jaipur, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Umukuru w’iyi leta, Ashok Gehlot, yatangaje inkunga ya 500,000 (asaga 6,7000,000Frw) nk’impozamarira ku miryango yapfushije.

Ibihe nk’ibi by’imvura ikabije muri ako gace k’Ubuhinde bihera mu kwa gatandatu kugeza mu kwa cyenda.

Ikigo cy’Ubuhinde cy’Iteganyagihe cyavuze ko abishwe n’inkuba bikubye kabiri mu gihugu kuva mu myaka ya 1960 - imwe mu mpamvu bavuze ni ihindagurika ry’ikirere cyabaye kibi kurushaho.

Imibare yerekana ko inkuba nazo ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30% na 40% kuva mu ntangiriro no hagati y’imyaka ya 1990.

Mu 2018 leta ya Andhra Pradesh yo mu Buhinde yabaruye inkuba 36,749 zakubise mu masaha 13 gusa.

Abategetsi bavuga ko zikubita cyane mu duce dufite ibiti bitoya, bigashyira rubanda mu kaga.

Ibyo wakora igihe hari inkuba:

  • Shaka aho wikinga mu nzu nini cyangwa imodoka
  • Va ahantu harangaye, ahantu hari imbuga cyangwa imisozi ihanamye
  • Niba ntaho ufite ho kwikinga, igire muto bishoboka wicare witunatune ushyire umutwe mu mavi
  • Irinde kwikinga munsi y’ibiti birebire cyangwa ibiri ukwa byonyine
  • Niba uri ku mazi, vamo ujye kure vuba bishoboka

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo