Indonesia:Umusore w’imyaka 15 yashakanye n’umugore w’imyaka 73 - VIDEO

Mu mpera z’icyi cyumweru dusoje nibwo muri Indonesia habaye ubukwe budasanzwe bwa Selamet Riyadi , umusore w’imyaka 15 washakanye na Rohaya binti Kiagus , umugore ufite imyaka 73. Ni ubukwe bwaciye ibintu kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga muri Indonesia.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru bitangaza ko aba bombi batangiye gukundana mu mezi 5 ashize. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo uyu mugore yitaga kuri Selamet Riyadi ndetse akanamurwaza ubwo yari arwaye Malariya. Nyuma yo kumva amukunze bidasanzwe, Selamet Riyadi ngo nibwo yahise amusaba ko barushinga nubwo Rohaya binti Kiagus amaze gutandukana n’abagabo inshuro 2.

" Selamet aracyari muto kuburyo yashinga urugo ariko byabaye ngombwa ko tubashyingira kuko yavugaga ko aziyahura nitutabashyingira…Kuko umusore ataragira imyaka y’ubukure , twahisemo kubashyingira mu muhezo." Aya ni amagambo Cik Ani yatangarije AFP. Cik Ani ni umukuru w’icyaro cya Karang Endah ubu bukwe bwabereyemo. Ni icyaro giherereye mu Majyepfo y’ikirwa cya Sumatra. Ni mu karere ka Lengkiti.

Selamet Riyadi n’umugore we Rohaya binti Kiagus

Ubu bukwe nicyo kintu kiri kuvugwaho cyane muri iki gihugu nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijweho amashusho yabwo. Ni amashusho agaragaza aba bageni bombi bari gusezerana imbere y’abagize imiryango ndetse n’inshti zabo.

Muri Indonesia, igihugu cyiganjemo Abayisilamu, imyaka yo gushaka yemewe n’amategeko ni 19 ku musore ndetse na 16 ku bakobwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo