Indonesia: Hatangijwe irushanwa ryo kuvuma coronavirus

Abantu bari guhangana n’iki cyorezo mu buryo butandukanye, ariko muri Indonesia hatangijwe uburyo budasanzwe.

Ishyirahamwe Jawasastra Culture Movement ryo mu mujyi wa Yogyakarta ku kirwa cya Java, ryatangije irushanwa ryo ku rwego rw’isi ryo kuvuma Covid-19 nk’uburyo bwo kwimara agahinda.

Iri shyirahamwe ryanditse ku rubuga rwaryo riti: "Dufite ibituri ku mitima. Twugarijwe n’uburwayi, tukagumisha akababaro mu mitima, ariko bishobotse twaruka imivumo ".

Uzarusha abandi kuvuma iki cyorezo azitwa azahembwa icyayi, ibitabo bitatu, icyemezo ko yarushije abandi, umupira wo kwambara, bimwe mu byangombwa nkenerwa bya buri munsi, hamwe n’ikibiriti.

Imwe muri video imaze gutangwa n’abahatana, yerekana umugabo ari kuvuga agira ati: "Yewe coronavirus, uri imbwa! Wishe imibereho y’inshuti zanjye, ubu zabuze akazi".

Niba wiyizeye mu kuvuma ukandagaza iki cyorezo, ntucikanwe!

Mu gihe bari mu irushanwa ryo kuvuma iyi virus, muri Indonesia imibare y’abari kuyandura imaze kurenga 75,000 ndetse izamuka.

Jakarta - umurwa mukuru aho yiganje - ku cyumweru yagize abanduye benshi cyane ku munsi umwe, abagera kuri 404.

Abanduye bariyongereye cyane nyuma y’uko iki gihugu cyoroheje ingamba zo kutegerana, ndetse kiri kugenda gifungura ibikorwa by’ubukungu.

Ibice by’ubukerarugendo by’iki gihugu, cyane cyane ku mucanga w’inyanja, byamaze gufungurwa nubwo bwose hari amabwiriza y’uko abantu bategerana.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo