Indege yagonze inyoni irahanuka abantu barakomereka

Indege itwara abagenzi yo mu Burusiya yagonze itsinda ry’inyoni bituma ihanuka yisenura ku butaka hafi y’umujyi wa Moscow mu Burusiya.

Abantu 23 bakomerekeye muri iyi ndege, yaguye moteri zayo zazimye ndetse n’amapine yavuyeho, nk’uko abategetsi babitangaza.

Ni indege y’ubwoko bwa Airbus 321 ya kompanyi ya Ural Airlines yari igiye ahitwa Simferpol mu kirwa cya Crimea maze igihaguruka igonga itsinda ry’inyoni zo mu bwoko bw’inuma bitera ikibazo moteri zayo.

Ikinyamakuru cya Leta cyise kugwa kw’iyi ndege "igitangaza cy’i Ramensk".

Abagenzi n’abakora mu ndege bayisohotsemo iigtaraganya

Ural Airlines yatangaje ko iyi ndege yangiritse bigaragara, ku buryo itazongera kuguruka. Iyi kompanyi ivuga kandi ko hatangiye iperereza ku byabaye.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 233, abayitwaye n’abakozi bayo, bivugwa ko yagonze izi nyoni zikajya muri moteri zayo maze abayitwaye bagahita bahitamo kuyimanura igitaraganya.

Umwe mu bari muri iyi ndege utatangajwe umwirondoro yavuze kuri televiziyo y’igihugu ko indege imaze guhaguruka yicundugutuye mu buryo bukomeye.

Yagize ati: "Hashize nk’amasegonda atanu, amatara yahise atangira kwaka twumva n’umwuka w’ikintu gihiye. Maze indege iragwa buri wese asohoka akiza amagara ye".

Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere Rosaviatsia kivuga ko iyi ndege yaguye ahantu mu murima ku ntera ya kilometero imwe uvuye mu muhanda wayo w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Zhukovsky.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo