Imibare itangaje y’abareba ’Porno’ mu Bwongereza

Kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze mu Bwongereza bareba amashusho y’urukozasoni azwi cyane nka ’porn/porno’, nk’uko raporo nshya ibivuga.

Site irebwa kurusha izindi ni Pornhub, yafunguwe n’abagera kuri miliyoni 15 guhera mu kwezi kwa cyenda mu 2020 nk’uko iri kusanyamakuru rya Ofcom ribivuga.

Iyo mibare igizwe na 50% by’abagabo mu Bwongereza na 16% by’abagore.

Iyi yari inshuro ya mbere iki kigo gikurikira imikorere y’ibinyamakuru kirebye ku bijyanye na ’porn’, bityo nticyashobora kwemeza ko imibare yazamutse mu gihe cya ’guma mu rugo’.

Ariko umwe mu bakora amashusho y’abantu bakuru avuga ko iki cyorezo cyazanye isoko rinini.

Guma mu rugo ’igihe cyiza cyo gutangira’
Tezza Williams ukora amashusho ashyira kuri OnlyFans ati: "Ingano y’abantu bareba amoko y’amashusho ya ’porn’, yaba kuri Pornhub, OnlyFans cyangwa no kuri Twitter iratangaje".

Uyu musore w’imyaka 22 yabwiye BBC ati: "Nta muntu n’umwe nzi utarareba ubwoko runaka bwa ’porno’ mu kwishimisha."

Raporo ya Ofcom ivuga ko ibihe byo kuguma mu rugo mu kwirinda Covid byatumye abantu batangira gukora amashusho nk’ayo kubera kubura akazi cyangwa ikiruhuko kidahemberwa - ibyabaye kuri Tezza.

Yatangiye gukora amshusho ashyira kuri OnlyFans mu kwezi gushize, ubu afite abafatabuguzi 500 bishyura hagati ya $8 - 10 ku kwezi (ari hagati y’amafaranga 8.000 na 10.000 y’u Rwanda).

Avuga ko ’guma mu rugo’ yabaye "igihe cyiza cyo gutangira" gukora amashusho yo gushyira kuri murandasi kuko abantu batari bafite byinshi byo gukora kandi badashobora guhura n’abakunzi babo.

Ati: "Biratangaje uburyo aba-’gay’, ’lesbian’ na ’trans’ bari kwemerwa kuri izi mbuga kandi abantu bari kurushaho kwishimira amahitamo mpuzabitsina yabo no kubyinjiramo.

"Biri kwemerwa cyane mu rubyiruko gukoresha OnlyFans...rero ntekereza ko guma mu rugo yabaye ibihe byiza ku ruganda rwa ’porn’."

OnlyFans ntabwo ikoreshwa by’umwihariko gusa ku mashusho y’abakuze ariko yamamaye cyane ahanini kubera yo.

Uru rubuga rwatangaje kuzamuka kwa 75% mu bantu bashya barushyiraho amashusho mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize - mu bihe bikomeye bya guma mu rugo mu Bwongereza.

Raporo ya Ofcom yabonye ko urwo rubuga rwakunzwe cyane mu gihe iki cyorezo cyacaga ibintu.

Hannah Witton, umwanditsi ku mibonano mpuzabitsina n’umubano w’abakundana akaba n’umu-YouTuber, avuga ko yabonye "abantu benshi binjira cyane mu kumenya imikorere y’ibitsina, ibyishimo n’abo ari bo kuri iyo ngingo" mu gihe cya Covid.

Yabwiye BBC ati: "Abantu bamwe babonye igihe kurushaho cyo kureba cyane ku by’igitsina, kureba ’porn’, kugura ibikinisho by’igitsina cyangwa kugerageza ibintu bishya ubwabo cyangwa bo n’abandi.

"’Porno’ ishobora kuba ibintu byinshi - bimwe byiza ibindi bibi, ariko kimwe mu byiza ni ugushaka udushya mu mibonano mpuzabitsina no kumenya ibyo wakunda."

Hannah atekereza ko hakiri urugendo mu gukuraho ipfunwe mu kureba ’porn’ kuri buri wese, yaba ari wenyine cyangwa afite umukunzi.

Ati: "Hari ikintu cya rusange cyo kwibwira ko mu gihe ufite umukunzi udakeneye kwikinisha cyangwa udakwiye kureba ’porn’, ariko ibyo ntabwo ari ko bimeze.

"Twese tugira ubuzima bwite, imikorere n’imyifatire mpuzabitsina itandukanye kandi ibi bintu bishobora kuba ari byo ukora mu gihe unafite uwo mukundana.

"Ariko binashobora kuba ibintu wikorana wowe ubwawe wenyine."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo