Imbeba y’intwari mu gutegura ibisasu igiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Imbeba yitwa Magawa, yamamaye ubwo yahabwaga umudari wa zahabu w’ubutwari, igiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu kazi kayo ko gutegura ibisasu (mines) byatezwe mu butaka.

Mu kazi imazemo imyaka itanu, iyi figi y’imbeba yatahuye ibisasu 71 n’ibindi bintu biturika birenga 12 mu gihe byose byari bitaraturika mu butaka bwo muri Cambodia.

Ariko Malen, umugore uyikoresha avuga ko iyi mbeba y’imyaka irindwi ifite inkomoko mu zo muri Africa, ubu "iri gukora buhoro" kuko imaze gusaza, kandi ashaka "kuyubahiriza".

Bikekwa ko mu butaka bw’iki gihugu cyo muri Aziya y’epfo ishyira iburasirazuba hatabye ’mine’ zigera kuri miliyoni esheshatu.

Iyi mbeba Magawa yatojwe na kompanyi yo mu Bubiligi ikorera muri Tanzania yitwa Apopo, yoroye imbeba - zizwi nka HeroRATs - ngo zijye zihunahuna zitahure ibisasu kuva mu myaka ya 1990.

Izi ’nkuba zesa ku muheno’ (imbeba) zihabwa impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa y’umwaka.

Mu cyumweru gishize, Apopo yavuze ko itsinda rishya ry’amafigi yagenzuwe n’ikigo Cambodian Mine Action Centre (CMAC), agatsinda isuzuma ngo atangire akazi.

Apopo ivuga ko Magawa izaguma muri aka kazi ibindi byumweru bicye kugira ngo "yerekere" ’abakozi’ bashya inabafashe kumenyera akazi.

Malen uyikoresha ati: "Akazi ka Magawa ni ntagereranywa, kandi byanteye ishema gukorana nayo.

"Ni ntoya ariko yafashije gukiza ubuzima bw’abantu benshi ikura ubuzima bw’abantu mu kaga k’ibisasu vuba vuba kandi ikoresheje imari nkeya bishoboka."

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Magawa yahawe umudari wa zahabu wa PDSA - kubera "umurimo wo gukiza abantu". Niyo yabaye imbeba ya mbere ihawe uyu mudari mu myaka 77.

Magawa ni ’rwa gituza’ kuko ipima 1.2Kg na 70cm z’uburebure. Gusa nubwo ari nini cyane ugereranyije n’izindi nyurizi tumenyereye, gusa ubuto n’uburemere bwayo bituma idashobora gukoma imbarutso y’igisasu iyo igiciye hejuru.

Imbeba zitozwa kumva no gutahura ahantu hari ibinyabutabire biba mu biturika, bivuze ko zishobora gutandukanya neza ibyuma byatawe n’ibisasu vuba vuba.

Iyo zitahuye ibiturika, zihanagura hejuru kugira ngo ziburire abantu bakorana ko zavumbuye.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Magawa ishobora gushakisha ibisasu ahantu hangana n’ikibuga cya Tennis mu minota 20 - ibintu Apoppo ivuga ko byafata hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine ku muntu ukoresha icyuma gishakisha ibisasu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo