Wakora iki ngo Wisanze mu Mubyigano Ukabije nk’Uwishe 45 Magufuli Asezerwaho? (AMAFOT0)

Imfu z’abantu 45 Polisi yatangaje ko bazize umuvundo n’umubyigano mu mihango yo gusezera ku mugaragaro Perezida Magufuli uherutse gupfa ni ikintu cyibajijweho na benshi ku mutekano n’ingamba zishyirwaho n’abayobozi mu bihe rubanda bahuriye hamwe mu gikorwa cyabahuje ari uruvunganzoka.

Kuri Sitade Uhuru y’i Dar es Salaam ku cyumweru tariki 21 Werurwe uyu mwaka ni bwo habereye umuhango wo gusezera ku mugaragaro John Joseph Pombe Magufuli wabaye Perezida wa gatanu wa Tanzania kuva yigenze, akaba yarapfuye azize ‘indwara y’umutima’.

Hanze Magufuli abagore bamusasiye ibitenge

Umubiri wa Magufuli ugezwa muri stade

Magufuli yagize igikundiro cyinshi bitari muri icyo gihugu gusa kubera uko atababariraga na gato abarya ruswa, abatuzuza inshingano basabwa kandi bahemberwa gukorera rubanda n’abasesagura umutungo w’igihugu.

Abagera kuri 45 barapfuye asezerwaho n’abaturage babyiganye bashaka kwinjira ku ngufu kuri kiriya kibuga cyitiriwe ubwigenge (Uhuru) mu gihe abandi 37 bahakomerekeye, ni ko Polisi yatangaje.

Mu mihanda bari uruvunganzoka nk’abafana ba Rayon bajya gukina na mukeba

Abashinzwe umutekano bagerageza kurwana n’abashakaga kwijira muri sitade

Mu cyumweru gishize, ni bwo hashyinguwe bwa nyuma imirambo y’abantu batanu bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo gukandagirirwa muri uyu mubyigano yo kuri Sitade Uhuru.

Aba na bo ni Susan Mtuwa n’abana be babiri Nathan w’imyaka 6 na Natalia w’imyaka 5 bashyinguwe hamwe n’abana babiri ba baramu be barimo uwitwa Chris w’imyaka 11 na Michelle w’imyaka 8.

Bapfiriye muri ibi. Kuri stade zo mu Rwanda byabagaho mu myaka mike ishize

Ushobora kuba ufana Rayon Sports ukaba warishimye cyane ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013 yari imaze imyaka 9 itagitwara hanyuma yafatwa na Mayor Murenzi Abdallah nka perezida nyuma yo kuyisubiza i Nyanza.

Icyo ushobora kuba utibuka ni uko Rayon Sports isubira ku ivuko ryayo yaboneyeho izuba mu 1968, hari umuntu wahasize ubuzima kubera umubyigano w’abanyamaguru bake, imodoka nyinshi, n’abamotari ‘b’abanyakavuyo’ bari imbere n’inyuma y’imodoka yari itwaye abakinnyi ba Rayon Sports kuva i Kigali kugera i Nyanza.

Nanjye ukubarira inkuru iyi, habuze gato ngo mpere umwuka Amavubi akina n’Ingwe za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuri Stade Amahoro muri CHAN 2016. Sinzi uko byari byagenze ngo simbe ndi aho abanyamakuru bagenerwa kwicara kuri icyo kibuga. Gusa sinari njyenyine, nari kumwe n’undi munyamakuru wakoreraga Televiziyo imwe y’i Goma.

Ngarutse gato muri Tanzania rero, hafi isi yose yaririye Magufuli nyamara sinzi ko hari uwarize kurusha abo mu miryango y’abantu 45 bapfiriye mu kajagari ko kumusezera ubwo bageragezaga kwinjira ku kibuga maze hakabaho gukandagirana.

Nta we upfa ngo undi yapfuye, abantu barababaye kubera Pombe ariko n’ubu sinzi niba abo muri irya miryango ya barya bantu barahozwa.

None se ubundi ukwiriye gukora iki igihe wumvise ubaye nk’ufatiwe mu mutego mu ruhuri rw’abantu bapfundanye ukumva ni nk’aho ‘ubanwe’ n’igikuta cyenda kukugwira kigukubye ibiro amagana mu buremere?

Muri iyi nkuru, turakubwira ibintu wakora kugira ngo urokore ubuzima bwawe mu bihe nk’ibyo.

1. Ba maso

Icyo uba ukwiye gukora ni ukuva ahantu nk’aho hari umuvundo ukabije vuba wihuse ariko ntubikore nk’igihubutsi.

Banza witegereze aho uhagaze urebe impande zose [nk’uwambuka umuhanda] hanyuma ufate umwanzuro niba ukwiye gukomeza imbere cyangwa inyuma.

Reka kwerekera aho ubona hari umuvundo uruseho cyangwa ahari abantu benshi maze ugane ahari abantu bake cyangwa aho umubare wabo ugabanuka.

2. Va aho hantu hakiri kare uko ushoboye

Niba ubona benshi bari buze kwirundira hafi yawe, ni urugero imvura iguye aho muri wowe wugamye hato maze benshi bagahunga imvura baza aho uri kandi hato, nubona abantu batangiye kurusha ubwinshi ubunini aho muhagaze, icyiza ni uko wakuramo akawe karenge hakiri kare.

Nutegereza ngo uraza kubona umwanya wo kuhava wenda abantu bagabanutse, uzaba ugabanya amahirwe yawe yo kuza kuhikura. Iyo kandi uhavuye vuba uba unagabanirije abandi ibyago kuko ubwo nyine umubare w’abantu bashobora kwirundanya bakaba bagira uwo bakandagira agapfa.

3. Haguruka

Nutinda kuva aho hantu huzuye abantu, nibura kora uko ushoboye uhaguruke ube uri hejuru uhagaze wemye. Mu mimerere nk’iyo, abantu baba bitsindanya ku bandi vuba vuba cyane ku buryo uramutse uguye hasi, igikurikira kiba ari ‘uguporomoka’ kw’abantu kandi uburemere bwabo buba nk’ibikuta by’inyubakwa bihenagurika kubera intambi cyangwa umutingito.

Biba ari hamana gukira imimerere nk’iyo bityo rero ukwiye gukora uko ushoboye ntugwe kandi ngo ube wakwicara hagati y’abantu barundanye batyo.

4. Kiza ubuhumekero bwawe

Umwuka duhumeka ni wo mutungo kamere uhenze kurusha indi yose mu yo uzagira.

Abantu benshi bapfira mu mibyigano n’imivundo bazira kubura umwuka. Reka kuba wasakuza uretse igihe biri ngombwa. Kora ukoshoboye ukomeze guhumeka neza.

5. Amaboko imbere yawe

Niba igitutu cy’abantu kiri buze kwiyongera, hina amaboko maze uyashyire imbere yawe nk’ukina iteramakofe [box]. Muri ubwo buryo, uzashobora kurinda igituza cyawe ushyiremo icyuho cya santimetero nkeya hagati yawe n’abakwegereye, kimwe n’abegereye imbavu zawe n’ibihaha kugira ngo ubashe guhumeka.

6. Kurikikira igihiriri

Niwumva bagusunika, birumvikana ko uzasunika werekeza aho imbaraga zigusunika ziva. Gusa mu mimerere nk’iyo y’umuvundo n’umubyigano, nukora ibyo uzaba usa n’uwoza inkoko uruhira nyanti. Aho kwemera gusunikwa, wowe emera ugendane n’icyo gihiriri gusa ukore uko ushoboye ugume ku maguru yawe ngo ntugwe.

7. Itaze ibintu wagwaho ukavunika

Hari ubwo uzaba usunikwa ukabona uganishwa ku bintu ushobora kugwaho bikagukomeretsa cyangwa bikakuvuna nk’ibikuta, amabuye…Abantu benshi bagwa mu mubyigano usanga ari abantu bafatiwe hagati y’ibintu nk’ibyo nk’uko byagenze mu masanganya y’i Torino mu 2017, Heysel na Hillsborough muri za 1980.

Bigushobokeye, wajya kure gato y’ibintu nk’ibikuta cyangwa ibyuma cyangwa ahegereye imanga.

8. Ukwiye kumenya umubare w’imbaga ihari

Kugira ngo umenye umwanzuro ukwiye, uba ugomba kumenya ibyago bishobora guterwa n’umubare runaka w’imbaga yateraniye ahantu runaka. Inzira yoroshye yo kumenya ko ahantu hapfundanye ni nk’igihe uzisanga udashobora kwikora mu maso ukoresheje amaboko yawe, aha biba ari bibi kandi biragaragara ko umubare w’abantu bari aho ari munini bikabije- aha ukaba usabwa gufata icyemezo vuba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo