Ibintu ukora ukisuzuguza umukozi wo mu rugo

Hari ibintu abakoresha bafite abakozi bo mu rugo bakora bigatuma umukozi azajya agusuzugura kandi ari wowe umwiteje.

Agasaro Magazine dukesha iyi nkuru gatangaza ko bimwe muri ibyo hari ubwo abakoresha babikora baziko bari gushaka umubano mwiza hagati yabo n’umukozi nyamara nubwo atari byiza kunena no guheza umukozi na none si byiza kurenza urugero kugeza aho agusuzugura

Gusaba umukozi ko agukorera isuku mu cyumba

Gusaba umukozi ko agukorera isuku mu cyumba cyawe, kumumesesha imyenda y’imbere n’ibindi byose biba bikwiye kuba ibanga ryawe, bituma umukozi aguca amazi akajya agusuzugura. Ni byiza rero ko imirimo nkiyo uyikorera utayikoresheje umukozi wo mu rugo.

Kumubwira ibibazo by’urugo

Kubwira umukozi ibibazo by’urugo, uko ubana n’umugabo wawe n’ibindi nabyo bituma umukozi agusuzugura. Ibibazo ugirana n’uwo mwashakanye si byiza ko ubivugira imbere y’umukozi kuko ashobora guherako agusuzugura.

Kutamuhembera igihe ukamwiseguraho

Iyo ugize ikibazo ntubone amafaranga yo guhemba umukozi si byiza ko umwiseguraho kuko bituma akunyuzamo ijisho ahubwo byaba byiza ushakashatse ahandi ukura amafaranga ukamuhemba ntazamenye ko hari ikibazo cy’amafaranga wagize.

Kumwereka ko adahari ubuzima bwahagarara

Hari abakoresha bamwe bereka abakozi ko baramutse bagiye ubuzima bwahagararaga ugasanga niba umukozi yarwaye ibyo yakoraga byose bihita bihagarara bikazongera gukorwa ari uko yakize. Ibi bimwereka ko ariwe ubafatiye runini bigatuma yiyemera agatangira kubasuzugura.

Kubona umwana akunda umukozi kukurusha ukabyishimira

Hari ababyeyi bamwe babona ko umwana wabo asigaye akunda umukozi kurusha ababyeyi bakumva ari ibintu byiza ndetse bamwe bakabyirata, nyamara ibi bigira ingaruka ku mwana ndetse bigatuma umukozi agusuzugura kuko aba abona ko utamwirukana kuko agufatira neza umwana, akaba asigaye amukunda kukurusha.

Ibyo ni bimwe mu byo uba ukwiye kwirinda kugirango umukozi wo mu rugo atakunyuzamo ijisho akajya agusuzugura . ni byiza kudasuzugura umukozi kuko aba agufatiye runini ariko na none ukirinda kurengera kugeza aho agusuzugura uko yiboneye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo