Ibintu bitangaje biba bibaye ku isi mu masaha 24

Umunsi umwe uba ugizwe n’amasaha 24, ukagirwa n’iminota 1440 ,wabibara mu masegonda ugasanga ko uba ugizwe n’angana na 86400. Muri iki gihe kigize umunsi haba habaye ibintu byinshi ndetse ibyinshi biratangaje.

Ikinyamakuru Elite readers mu nkuru yacyo ’26 Amazing Things That Happen All Around the World in One Day’ gitangaza ko mu munsi umwe:

 Impinja 365.000 ziba zimaze kuvuka.
 Imodoka 142.000 nigurwa mu munsi umwe. Iki kinyamakuru gitangaza ko uramutse uzitondekanyije zishobora gukora umurongo ureshya na km 512.
 Mu masaha 24 abantu byibuze miliyoni 18 baba bazihiza umunsi w’isabukuru y’amavuko wabo.
 Mu Bushinwa, Toni 510 z’umuceri ziba zimaze gusarurwa.
 Amagi agera kuri 190.000 niyo aba atewe n’inkoko zo ku isi hose.
 Abantu ku isi yose bifashisha ubwiherero inshuro miliyari 232, amazi bakoresha muri ubu bwiherero, angana na 50% by’ayo abatuye isi bakenera biyuhagira.
 Umuntu umwe bibyuze ngo akoresha iminota 20 mu bwiherero(toilet).
 Ibiti 67.000 nibyo biba bimaze gutemwa, muri byo 46.000 bikorwamo ‘envelopes’ zo gupfunyikamo zikozwe mu mpapuro naho 21.000 byo bigakorwamo impapuro zo mu bwiherero.
 Buri muntu ku isi byibuze ku mpuzandengo aseka inshuro 15 mu masaha 24.
 Umutima w’umuntu utera byibuze inshuro 104.000, zishobora kwiyongera cyangwa se zikagabanuka.
 Ku isi, ku mpuzandengo buri muntu aba akoreye amadorali ya Amerika 16. Tuyavunje tugendeye aho agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda rigeze ni 13.328 FRW. Gusa umuherwekazi Oprah Winfrey wenyine aba akoreye £650,000(564.200.000 FRW) mu munsi umwe.
 Buri muntu ku isi nibura agenda intambwe 8000 ku mpuzandengo.
 Mu Bwongereza honyine haba havutse imbeba 93.000.
 Mu masaha 24 ,ku isi haba hamaze gukubita inkuba zigera kuri 18.000,habaye imitingito 7200.
 Ku mpuzandengo, umuntu umwe yiyuhagira nibura iminota 12.

Mu mibare yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Mail igaragaza ishusho y’ibiba bimaze kubera ku isi, mu nkuru yahaye umutwe ugira uti’ What a difference a day makes: Fascinating facts about what happens in 24 hours’, yatangaje ko:

 Mu masaha 24 amapaki y’itabi miliyari 15 aba ariyo aba amaze kugurishwa ku isi yose naho abantu 2880 bagapfa bazize kanseri y’ibihaha ahanini iterwa no kunywa itabi.
 Nibura ku mpuzandengo abantu basomana inshuro 3 ,bagahanahana bagiteri 30.000.
 Mu masaha 24, amaraso yawe atembera ‘miles ‘168.000.000 ni ukuvuga kilometero zingana na 270.369.792.
 Miliyoni 200 nibo bantu bakora imibonano mpuzabitsina muri aya masaha 24 agize umunsi.
 Triyoni 50 z’utunyangingo tw’umubiri nitwo tuba tumaze gupfa, umubiri ugahita udusimbuza
 Niba wakekaga ko n’iburayi batiba telefone waba wihenze cyane kuko mu masaha 24, telefone 5500 arizo ziba zimaze kwibwa gusa mu gihugu cy’Ubwongereza. Imodoka zaho ziba zimaze kumenwa n’abajura bashaka kwiba ziba ari 5760.
 Imbuga zo kuri internet 17250 nkuru rwa rwandamagazine.com nizo ziba zimaze kwinjirwamo na ba rushimusi(hackers).
 Ku mpuzandengo byibuze umuntu avuga amagambo 48.000 ku munsi ariko abagore bo ngo bamara nibura iminota 298 baganira utuntu n’utundi na bagenzi babo.
 Kibonumwe miliyoni 20 nizo ziba zigaragaye mu kirere.

Kuri internet uri gukoresha usoma iyi nkuru ho biba byifashe gute?

Ikinyamakuru Ad Wee k gitangaza ko byibuze muri 2013 hari miliyari 2.5 ku isi hose bakoreshaga internet. Icyo gihe bari 1/3 cy’abantu bose bari batuye ku isi. Ubu iyi mibare yamaze kwikuba ishuro nyinshi mu myaka 4 ishize.

Mu nkuru y’ikinyamakuru Gwava igira iti ‘How Much Data is Created on the Internet Each Day?’ ya tariki 8 Nzeli 2016, bakoresheje imibare , basobanuye ibiba bikozwe mu gihe cy’umunsi umwe ku isi yose kuri internet:

 Mu munsi umwe, tweets miliyoni 500 nizo ziba zicishijwe ku rubuga rwa Twitter naho ubutumwa bugera kuri miliyoni 40 akaba aribwo buhererekanywa(Tweets shared each day).
 Ibintu bifite igihe kingana n’amasaha miliyoni 4 nibyo biba bishyizwe ku rubuga rwa Youtube(4 Million Hours of content uploaded to Youtube).
 Miliyari 3,6 nizo ‘Likes’ ziba zikozwe mu munsi umwe ku mafoto acishwa ku rubuga rwa Instagram.
 Miliyari 4,3 nibwo butumwa bunyuzwa kuri Facebook buri munsi naho miliyari 5,75 nizo ‘Likes’ zishyirwa ku butumwa buri kuri Facebook.
 Kuri google, ku munsi abantu bashakiraho ibintu binyuranye inshuro miliyari 6.

Nubwo ubona imbuga nkoranyambaga ari zimwe muzikorerwaho ibintu byinshi, wenda akaba ari nazo waboneyeho iyi nkuru, ntukeke ko ‘email’ nayo itagikoreshwa cyane. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya The Radacati Group, bwagaragaje ko muri 2015, ‘emails’ miliyari 205 arizo zoherezwaga mu munsi umwe. Iki kigo cyagaragaje ko muri 2019 iyi mibare izaba yarazamutseho 20%, bikagera kuri ‘emails’ miliyari 246 zizajya zoherezwa umunsi umwe.

Iyi ni ishusho ya bike mu biba bimaze gukorwa mu munsi umwe ku isi hose. Ubonye ko mu masaha 24 gusa haba hakozwe kandi hakaba ibintu byinshi. Ni ikihe kintu wowe cyagutangaje kurusha ibindi?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo