Ibintu 5 umukozi atazakubwira kandi by’ingenzi

Hari ibintu abakozi bo mu rugo banga kubwira abakoresha babo kubera ko batinya ingaruka zabageraho cyangwa se bakabikora ari ukubahima, nyamara ahanini usanga uko gutinya kwabo no kuba atakubwiza ukuri mu byo atekereza cyangwa se akakwihohera ahanini ari wowe bigiraho ingaruka.

" Ndi umufasha mu rugo rwawe ariko sindi umufasha w’umugabo wawe"

Iyi nteruro ihora iri mu ntekerezo z’abakozi bamwe na bamwe ariko bagatinya kuyibwira abakoresha babo kuko baba batinya ingaruka zakurikiraho. Ibi ahanini biba ku mukozi ukunda gusagarirwa na sebuja ashaka ko baryamana, cyangwa se agashaka kumusimbuza nyirabuja mu bundi buryo.

" Niba ushaka ko nkora akazi neza, njya umpa ibikoresho byiza "

Ahanini abakoresha basaba abakozi babo gukora kazi neza ariko ugasanga babahaye ibikoresho bike cyangwa se bitajyanye n’akazi. Ahanini reri iyo utibwirije umukozi arakwihorera akajya abikora uko abyumva akenshi ukajya usanga yabikoze nabi atari ukubera ko atabizi ahubwo biterwa n’ibikoresho wamuhaye

" Umwanda nateguranye ibyo kurya ntacyo uri buhindure ku biryo byanyu "

Nta na rimwe uzumva umukozi akubwira ko yateguye ifunguro afite umwanda cyangwa se ko yariteguriye ahantu hatameze neza. Niyo yagira ibyago mu mafunguro hagatakaramo ikintu kitari kiza aho kubikubwira azicecekera nutabimenya wirwarize.

" Nkuko nawe ujya ukenera uwo mwanya, nanjye nkeneye igihe cyo kuruhuka "

Abakozi benshi batinya kuvuga ko bananiwe ngo basabe umwanya wo kuruhuka, nyamara nabo barananirwa bagakenera kuruhuka nk’uko nawe ujya unanirwa ukumva ukeneye umwanya wo kuruhuka

" Nkeneye gufatwa nk’ikiremwamuntu "

Abantu bamwe na bamwe bafata abakozi nkaho bo atari ibiremwa muntu ugasanga babaha akato, urugero ugasanga umukozi afite indyo ye yihariye, isahani agomba kuriraho wenyine, n’ibindi bikorwa bimufata nkaho we atari ikiremwamuntu muri urwo rugo

Ibi ni bimwe mu bintu umukozi ukora akazi ko mu rugo atazabwira umukozi abitewe no gutinya cyangwa se guhima umukoresha we.

Source: Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo