Ibihaha byinjiza nibura litiro miliyoni 2 z’umwuka ku munsi. Menya ibindi 30 bitangaje ku mubiri w’umuntu

Umubiri w’umuntu uremye mu buryo butangaje ndetse ufite ibintu byinshi byihariye uhuriyeho bitangaje benshi baba batazi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 31 bitangaje kuri bimwe mu bice by’umubiri w’ikiremwa muntu mu ngero fatizo nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima Media India mu nyandiko yacyo’ Amazing Medical Facts of The Body’.

1.Buri segonda umubiri w’umuntu urema uturemangingo(cellules) tugera kuri miliyoni 25.

2.Uturemangingo tw’amaraso tuzwi nka globules rouges ,kamwe gashobora kuzenguruka mu mubiri hose mu gihe kitageze ku masegonda 20.

3.Amakuru agera ku bwonko agenda umuvuduko wa kirometero 400 ku izaha(400 Km/h).

4.Umutima w’umuntu utera nibura inshuro ibihumbi 100(10.0000).Ugereranyije ku mwaka umutima utera inshuro miliyoni 30.

5.Amaraso y’umuntu iyo atembera mu mubiri agenda ahantu harenga kirometero ibihumbi 10.0000 ku munsi.

6.Ibihaha by’umuntu byinjiza nibura litiro miliyoni 2 z’umwuka ku munsi.

7.Mu guseka nibura umuntu akoresha imikaya igera kuri 36(muscles).

8.Umuntu agira interanyirizo z’amagufa zinyeganyega n’ izitanyeganyega(movable and semi movable joints) zigera kuri 230.

9.Ubwonko bw’umuntu bugizwe n’uturemangingo(neurones) turenga biriyoni 100.

10.Umuntu muzima ukuze arya ibiryo bipima ibiro biyingayinga 500(500kg) ku mwaka.

11.Kimwe cya kane cy’amagufa agize umubiri w’umuntu kibarizwa ku maguru.

12.Uburemere bw’uruhu rw’umuntu mukuru ni impuzandengo ya kilogarama 2,7.

13.Ntawashobora kwitsamura akanuye amaso.

14.Umuntu akora hagati ya litiro 1 ndetse na 1.6 y’amacadwe ku munsi.

15.Umuntu ahumeka byibura ibiro 20 (20kg) by’umukungugu mu buzima bwe.

16.Umuntu agira nibura amaraso angana na litiro 5.6.Iyi ngano itembera umubiri wose byibura inshuro(tours) eshatu ku munota.

17. Mu buzima bw’umuntu umutima wohereza amaraso yakuzura utugunguru nibura miliyoni.

18.Ubwanwa niwo musatsi ukura cyane ku mubiri w’umuntu ,umuntu aburetse ntabwogoshe yasaza buresha na metero 9.

19.Amaso y’umuntu ageraho akarekeraho kongera ubunini ariko amazuru n’amatwi ntibihagarara gukura.

20.Kumva impumuro kw’imbwa gukubye inshuro 20 uk’umuntu.

21.Umuntu nicyo kinyabuzima ku isi cyonyine kirira amarira.

22.Mu myaka umuntu abaho ,igiteranyo k’igihe amara arya kibarirwa mu myaka 5.

23.Ku myaka 60 ,umugore aba amaze kurekura intanga zabyara umwana zigera kuri 450.

24.Umuntu ndetse n’ifi yitwa “dolphins” nibyo biremwa byonyine bikora imibonano mpuzabitsina bikabonamo umunezero.

25.Mu cyogajuru, umuntu(astronaut)ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi nkiyo ku isi iba mu kirere(gravity).

26. Mu kuvuka ,umuntu aba afite amagufa agera muri 300 ariko uko akura hari amagufa agenda afatana biryo agasigarana 206

27.imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro 2 n’igice

28.Iryinyo ni kimwe mu bice bigize umubiri kidashobora kwikiza cyangwa ngo kisane ubwacyo.

29.Umuntu ashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyarenza icyumweru atanywa (amazi).

30.Niyo umuntu yacurama umutwe uri hasi amaguru hejuru ,ariye ibiryo byagera mu gifu

31.Abana babiri bavutse ari impanga zisa bagira “DNA” imwe ariko batera ibikumwe (fingerprints) bitandukanye.

By Phn N.Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nina

    Merci kuri ubu butumwa.

    - 27/05/2017 - 17:43
Tanga Igitekerezo