Ibanga ryatumye agira imyaka 107 agikomeye

Ku itariki 31 Nyakanga uyu mwaka, Louise Jean Signore, umugore w’i Bronx, i New York yujuje imyaka 107 yari amaze avutse maze abajijwe ibanga ryatumye aramba akageza aho avuga ko nta rindi uretse ‘kudashaka umugabo.’

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 107 yari amaze avutse byabereye kuri Bartow Community Center byitabirwa n’abashyitsi barenga 100.
Louise Jean Signore yabonye izuba mu mwaka wa 1912, umwaka ubwato bwa Titanic bwakoreye impanuka mu mazi bukarohama, icyo gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari Howard Taft.

Signore uyu yatuye i Bronx kuva afite imyaka 14 y’amavuko kandi kugeza ubu, aracyashobora kwijyana guhaha, ntabwo agendera ku nkoni nk’abandi basaza n’abakecuru b’ino aha ndetse nta n’akagare agenderamo nk’abafite ubumuga kandi nta ndwara zo mu busaza zimurangwaho uretse imiti ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso afata nkuko umwe mu nshuti ze yabibwiye CBS.

Louise Jean Signore (hagati), mu bukumi bwe

Jean Signore usanga yirahira kandi agaterwa ishema cyane n’umurage we mu Butaliyani (aho abo akomokaho bavukiye), akavuga ko kuri ibyo hiyongereyeho kurya imbuto n’imboga nyinshi ndetse akirinda ibyo kunywa birimo isukari byakorewe mu nganda (soda) ndetse n’umutsima wakorewe mu nganda ‘cake’ [keke].

Icyakora hejuru y’ibyo byose ndetse n’ibindi byose, Signore wibana kugeza ubu hari ikindi kandi kintu kimwe avuga ko cyamugabanyirije cyane imihangayiko no kujagarara k’ubwonko (stress) mu buzima bwe bwose ndetse kikaba ari cyo cyatumye ageza ubu akiriho. Icyo na cyo ngo nta kindi uretse kuba atarashatse umugabo ngo arongorwe nk’abandi b’igitsina gore bagenzi be.

Aganira na CBS, Signore yagize ati “Ntekereza ko ibanga ryo kugira imyaka 107: [Ni uko] ntigeze nshaka. Ntekereza ko iryo ari ryo banga. Murumuna wanjye ajya ambwira ati ‘Iyo nza kumenya, simba narashatse.’’’

Ibindi bintu yahishuye ko byamufashije kurama bene ako kageni uretse kuba atarashatse, Singore avugamo amafunguro akomoka mu Butaliyani. Ati “Amafunguro ya gitalini. Ibyo kurya bya gitaliyani ni byiza cyane ku buzima bwawe. Njye nakuze ndya ibiryo byiza cyane. Nta soda, nta cake [keke].”

Aganiriza abari aho, Signore wambaye imyenda y’ikigina yababwiye ko atazi impamvu yumvaga yishimye cyane uwo munsi akumva ari umunsi udasanzwe mu gihe “yatashye ibirori bihagije mu buzima bwe.”

Avuga ku buzima abayemo muri iyi myaka ashaje atya, Signore yagize ati “Iyo abandi bakoze imyitozo ngororamubiri, nanjye ndayikora. Iyo babyinnye, nanjye ndabyina. Ndacyashobora kubyina gake gake. Nyuma yo gufata ibyo kurya bya saa sita, ndagenda ngakina bingo, nkumva ko rwose ngize umunsi mwiza kandi wuzuye.”

Yigeze kurusimbuka ubwo abajura bamuteraga

Nubwo bwose Mukecuru Signore yagize ubuzima burebure, ntiyabuze kujya ahura n’ibizazane, mu buryo bw’amategeko, azwi nk’ufite ubumuga bwo kutabona kandi mu minsi ishize ya vuba aha, aherutse gukira umusonga ukomeye.

Ubwo yari afite imyaka 103, Signore yagize amahirwe arokoka igitero cy’umujura wari wateye urugo rwe aje kwiba.

Avuga ko icyo gisambo cyamusunitse akisenura hasi maze kikamwiba amadolari 35, amafunguro yagombaga gufata inshuro ebyiri, akarahure ke yakundaa ndetse n’ikarita za bingo nkuko byatangajwe na New York Post.

Aganiriza abari bitabiriye ibirori bye, Signore yarahiye ko atari bwemere ko imyaka ye imubuza kwishimisha no kwishimira ubuzima. Ati “Ndaza gusohoka. Ndi mutaraga.”

Signore mu mwaka wa 1977

Kurama abikomora mu muryango

Uretse imyitwarire n’imibereho yabayeho ayobora ubuzima bwe, bisa n’aho kurama ari ibintu biba mu maraso y’abo mu muryango we. Hari murumuna wa Louise ufite imyaka 102.

Aganiriza CBS kuri murumuna we, Louise Singore yagize ati “Na we [murumuna we] nta miti yandikiwe ngo ajye ayifata kubera uburwayi! Urabona, mfite imyaka 107, imiti mfata yonyine ni ikinini kigabanya umuvuduko w’amaraso, nta kindi.”
Nkuko The New York Post ibivuga, nyina wa Louise yabayeho imyaka 97 mu gihe basaza be batatu barimo impanga bo batabarutse barengeje imyaka 90 buri wese.
Louise Jean Signore yavukiye i Harlem, i Manhattan mu mwaka wa 1912. Mu buzima bwe, yabonye abaperezida 18 bayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bajya muri White House bakavamo, abona intambara ebyiri z’isi, televiziyo ivumburwa areba uko isi yateraga imbere umunsi ku munsi n’izindi mpinduka nyinshi zayibayeho; byose byaramusanze bicaho abirebesha amaso ye.

Signore yakoze nk’umuyobozi wungirije mu Ikigo cya New York gishinzwe gutwara abantu n’ibintu kizwi nka Metropolitan Transportation Authority (MTA) kugeza ku myaka ye 65 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1977.

Siporo, kugenda n’amaguru n’indi myitozo ngororamubiri

Louise Jean Signore avuga ko gukora siporo mu buzima bwe byatumye umutima we udasaza, muri siporo yakundaga gukora harimo koga kuva afite imyaka icyenda ndetse no kugenda n’amaguru aho aho ashoboye hose aho abereye mukuru.
Mu myaka ye y’ubusaza, yakomeje kujya yibyinira, gukina umukino wa bocce ndetse akomeza gukora ibindi bintu bitera amagara ya muntu kuba mazima.

Aganira n’umunyamakuru wa CBS yagize ati “Bitangira ukiri muto.” Signore kugeza ubu aracyakora utwitozo nkomezamubiri tutaruhije nko “kuzamura amaguru nyajyana hejuru, gukurura amavi yanjye nyegereza igituza n’utundi.”

Ubwo yuzuzaga imyaka 106, mu mwaka ushize, Signore yabwiye CBS ati: “Sinigeze ntekereza ko nageza aha. Ubwo natangiraga kuza kuri iki kigo [Bartow Community Center] cyita ku basheshe akanguhe, hari umukecuru w’imyaka 109. Naravugaga nti ‘ Ooooh, Mana yanjye, Ndorera uyu, afite imyaka 100 yose!!! None ubu ndi hano, ku myaka yanjye 106.’’’

Buri uko yiyongereyeho umwaka, mu myaka igera kuri mirongo ishize, Signore aza kuri iki kigo kimutegurira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Inshuti yungukiye kuri iki kigo na zo ni kimwe byatumye akomeza kubaho ashabutse, ubwenge bwe buri ku murongo, nta nda y’umujinya, agaragara kandi yitwara nk’ukiri muto.

Aisha Parillon, umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo kwita ku basheshe akanguhe mu kigo cya JASA cy’i New York yabwiye CBS ati: “Nkeka ko ukuntu abana n’abandi ndetse n’inshuti yaboneye muri iki kigo cy’abakuze hano bimufasha gukomeza kuba ari mutaraga.”

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo