Ibanga rifasha abagore bo mu bwoko bwa Yao gutunga umusatsi ureshya na metero 1.5

Abagore n’abakobwa benshi bahura n’ikibazo cy’umusatsi udakura ku buryo buhagije, upfukagurika, ndetse bamwe kuba waba umukara cyane bikababana ihurizo.

Iyo ukuze ukagera muri kimwe cya kabiri cya metero , utangira guhindura ibara, ugatangira gusa n’uba umuhondo. Icyo ariko si ikibazo ku bagore bo mu cyaro cya Huangluo mu gace ka Guangxi Zhuang. Guinness Book of World Records , igitabo cyandikwamo abantu bafite uduhigo ku isi cyashyize iki cyaro ku mwanya wa mbere ku isi nk’icyaro gifite abagore bagira imisatsi miremire “the world’s longest hair village”.

Aba bagore bo mu bwoko bwa Yao, buri umwe byibuze aba afite umusatsi ureshya na metero n’igice (1.5m). EJ Insight dukesha iyi nkuru itangaza ko n’abakecuru barinda bagera mu myaka 70 umusatsi wabo ukiri umukara aho kuba imvi nkuko bisanzwe bigendekera abandi. Ni icyaro gituwe n’abagore bagera muri 120 bafite umusatsi ureshya na 1.5m.

Abo muri aka gace ngo bizera ko umusatsi muremure utuma babaho igihe kirekire, ukabazanira ubukungu no gutunga bagatunganirwa. Bizera ko uko umuntu agira umusatsi muremure cyane ngo ari nako arushaho kugira ubutunzi bwinshi.

Daily Mail itangaza ko umusatsi wabo bawogosha byibuze inshuro imwe mu buzima bwabo . Bawogosha bafite imyaka 16 mbere gato y’uko batangira gushaka umugabo ndetse ngo hambere ntabwo ari buri wese wabashaga kuba yabona uburebure bw’umusatsi w’umugore uretse umugabo we ndetse n’abana be. Muri iki gihe ariko siko bimeze kuko basigaye baterwa ishema no kugaragaza imisatsi yabo miremire.
Mu gihe cy’impeshyi ngo aba bagore bajya gusukurira imisatsi yabo mu mugezi wa Jinjiang.

Ni irihe banga bakoresha?

Kugira ngo bagere kuri uyu musatsi, abagore bo mu cyaro cya Huangluo ngo bakoresha ‘shampoo’ yabo y’umwimerere bikorera . Bayikora bakoresheje amazi avuye mu muceri bamaze kuronga, bakayavanga n’imbuto z’icyayi (tea seeds) bakabivanga na tangawizi. Uyu mushongi niwo batara mu gihe kingana n’iminsi 10, nyuma bakazatangira kuwukoresha nka ‘shampoo’ ibafasha gukuza umusatsi wawo ndetse ikanawuhindura umukara.

Amazi y’umuceri yatazwe ngo aba akize muri Vitamin B bituma habaho ikorwa rya melanin, bigatuma umusatsi ukura neza. Imbuto z’icyayi ngo zikize ku bwoko bunyuranye bwa ‘amino acids’(acides aminés) zikora nk’icyo twakita igifashi cy’umusatsi kandi zikanakura umwanda mu musatsi.

Iyi ‘shampoo’ y’abagore bo mu bwoko bwa Yao niyo ituma umusatsi wabo ukomeza kuba umukara kandi ukorohera. Ninayo ituma umusatsi wabo udacikagurika kandi ugakomeza gukura neza.

Mu gihe cy’impeshyi basukurira umusatsi wabo mu mugezi

Bizera ko ufite umusatsi muremure bimufasha kuramba , bikamuzanira ubutunzi

Umusatsi wabo muremure bafite uburyo bwihariye bawufungamo

Hambere ngo cyaraziraga ko hari undi wabona uburebure bw’umusatsi w’umugore uretse umugabo e n’abana be...ariko ubu baterwa ishema no kuwugaragaza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo