Hamenyekanye agaciro ka ‘Costume’ Emmnuel Macro yari yambaye ahererekanya ububasha na Hollande

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 nibwo Emmanuel Macron yahererekanyije ububasha na François Hollande asimbuye ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.

Umuhango nk’uyu wari ukurikirwanywe n’isi yose ntiwabura ibyo abantu benshi baba bawibazaho.

Ikinyamakuru Le Parisien cyagerageje kwegeranya bimwe muri byinshi abantu bibazaga. Mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Voiture, costumes, invités et musique : 4 anecdotes sur l’investiture de Macron’, Le Parisien yagarutse ku batumirwa bari bitabiriye uyu munsi mukuru, ubwoko bw’umuziki wacuranzwe muri uyu muhango , igera no kubwoko bw’imodoka Macro yagendeyemo ndetse n’agaciro k’ikoti yari yambaye.

Ubwo yerekezaga mu ngoro y’umukuru w’igihugu agiye kumaramo imyaka 5 ayoboye Ubufaransa, Emmanuel Macro yagendeye mu modoka yo mu bwoko bwa Renault Espace. Iyi modoka, Le Parisien itangaza ko ari nayo Macron amaze iminsi agenderamo. Brigitte Macron we yaje mu modoka ya Renault Talisman.

Muri uyu muhango, Emmanuel Macro yari yambaye ‘costume’ y’ubururu bwijimye. Yadozwe na Jonas & Cie. Igiciro cyayo kibarirwa kuma Euro 450. Ni asaga gato ibihumbi Magana ane , uyashyize mu manyarwanda (406.398 FRW). Brigitte Macron we yaje muri uyu muhango yambaye ikanzu yadozwe na Nicolas Ghesquiere .

Yaje muri uyu muhando modoka ya Renault , yambaye ikoti rifite agaciro ka 406.398 FRW

Emmanuel Macro asezera kuri Hollande asimbuye

Brigitte Macron, umugore wa Emmanuel Macro

Emmanuel Macron yaherekanyije ububasha na François Hollande -AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo