Ghana: Umuhungu w’imyaka 12 yemerewe kwiga kaminuza

Umuhungu wo muri Ghana ufite imyaka 12 y’amavuko n’ubwenge budasanzwe yemerewe kwiga muri kaminuza.

Yitwa Viemens Bamfo niwe munyeshuri muto kurusha abandi 30,000 bamaze kwiyandikisha gutangira amasomo muri ’University of Ghana’.

Yatsinze ikizamini kimwemerera kwiga kaminuza nyuma yo kwigishwa na se Robert Bamfo bari mu rugo.

Uyu mwana yabwiye BBC ko intego ye ari ukuzayobora igihugu. Muri iyi kaminuza azakurikirana amasomo ya ’public administration’.

Yagize ati: "Ndashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ndashaka guteza imbere Ghana bya nyabyo ikaba igihugu cyigenga koko nk’Ubushinwa, Amerika Ubwongereza n’ibindi."

Mu byo aziga harimo itegeko nshinga, uburyo bunyuranye bw’imiyoborere, amahame yo kuyobora, ubukungu n’ibaruramari.

Se, yarangije kaminuza mu bijyanye na ’chemical engineering’ avuga ko ibyo umuhungu we yagezeho bitamutunguye.

Agira ati: "Nashyize imbaraga n’umwanya mu kumwigisha ibyo yari akeneye byose ngo atsinze. Ntabwo natunguwe".

Avuga ko ibanga ryatumye umwana we amenya ubwenge butangaje nta rindi, ati:

"Kuva cyera namwumvishije ko atazagengwa n’itegeko rishyira abantu mu kigero runaka, ko agomba kurenga ibyo…Ibyo byatumye akora bidasanzwe kandi yiteguye gukomeza".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo