Ghana: Mugabe yasinziririye mu muhango wo kwizihiza ubwingenge abantu bacika ururondogoro

Ku munsi w’ejo nibwo habaga umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 60 igihugu cya Ghana kimaze kibonye ubwigenge. Nubwo wari umunsi w’akataraboneka wanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu binyuranye, gusinzirira muri uyu munsi kwa Perezida Mugabe wa Zimbabwe nibyo bikomeje kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga.

Ghana yabonye ubwigenge tariki 6 Werurwe 1957 ibukuye ku Bwongereza bwari bwarayikoronije kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19, inaba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyabonye ubwigenge cyiyomoye ku ngoma ya gikoloni. Yabugezeho ibifashijwemo na Dr Kwame Nkrumah.
Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu binyuranye nka Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Faure Gnassingbé uyobora Togo , Ellen Johnson Sirleaf uyobora Liberia, Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Outtara, n’abandi. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, niwe wahagarariye Perezida Kagame muri uyu muhango .

Mugabe w’imyaka 93 yitabiriye uyu muhango avuye mu gihugu cya Singapore aho yari yajyanywe igitaraganya kuvurizwayo kuko ubuzima bwe butari bumeze neza. Ubwo abasirikare bari mu karasisi nibwo ‘camera’ zagaragaje Mugabe yasinziriye nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Pulse cyo muri Ghana.

Kuva umunsi w’ejo kugeza n’ubu gusinzira kwa Mugabe niyo nkuru iri kugarukwaho cyane n’abaturage ba Ghana. Bamwe baribaza niba yari asinziriye koko, abandi bakavuga ko bitari bikwiriye ko asinzira. Mu gihugu cya Ghana ndetse no muri Nigeria niho ahanini bari kuvuga kuri Mugabe, bamwe bibaza niba yari asinziriye abandi bagatera urwenya ko yari mu masengesho cyangwa se gutekereza.

Mugabe ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakunzwe cyane muri Ghana. Abenshi bamukundira kuba yaraciye ubutinganyi mu gihugu cye. Mugabe afite n’ahandi ahuriye na Ghana. Mbere y’uko aba umukuru w’igihugu yigeze kuba umwarimu muri cyahoze ari Rhodesia y’Amajyepfo n’iyamajyaruguru no muri Ghana. Umugore we wa mbere Sally Hayfro na we yakomokaga muri Ghana. Bashakanye muri 1961, aza kwitaba Imana muri 1992.

Agatotsi kageze aho karamutwara

Gusinzira kwa Mugabe niyo nkuru iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Ghana na Nigeria

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo