Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye ubwo yabagongaga mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa.

Umukuru w’akarere k’aho byabereye, na polisi, bavuze ko abo bimukira bari baryamye mu nzira ya gariyamoshi ubwo yabagongaga mu mujyi ukora ku nyanja hafi ya Biarritz mu gitondo cyo ku wa kabiri.

Polisi irimo gukora iperereza, ariko uburyo byabayemo buracyari urujijo.

Umukuru wa komine ya Ciboure yavuze ko aho byabereye ari mu gace kazwiho cyane kunyurwamo n’abimukira.

Mayor’ Eneko Aldana-Douat yabwiye televiziyo BFM TV yo mu Bufaransa ko abo bimukira "bari basinziriye cyangwa baryamye" mu nzira ya gariyamoshi.

Polisi irimo kugerageza kumenya imyirondoro yabo. Ikinyamakuru Le Parisien, gisubiramo amagambo y’umupolisi, cyatangaje ko bose ari Abanya-Algeria.

Umwe warokotse yavunitse ukuguru ubu akaba yajyanwe ku bitaro, nkuko abashinjacyaha baho babibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byavuze ko byabaye mbere gato ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h) ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi, ku ntera ya metero hafi 500 uvuye kuri stasiyo ya gariyamoshi yo mu mujyi ukora ku nyanja wa Saint-Jean-de-Luz, hafi y’umupaka na Espagne.

Iyo gariyamoshi yari ivuye i Hendaye yerekeza mu mujyi wa Bordeaux.

Ibikorwa by’ingendo za gariyamoshi byahagaze igihe gito, ariko nyuma y’amasaha macye byongera kugenda bisubukurwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo