Facebook yamubujije gutangaza video ’arimo gupfa’

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook buvuga ko buzabuza umugabo wo mu Bufaransa urwaye indwara idakira gutangaza videwo y’urupfu rwe rurimo kuba.

Ejo ku wa gatandatu, Alain Cocq w’imyaka 57 yateganyaga gutangira gutangaza mu buryo bwa ’live’ iminsi ye ya nyuma, agatangira yerekana uko yanga ibiryo, ibinyobwa n’imiti bamuzanira.

Mbere yaho, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yari yamwangiye ubusabe bwo kurangirizwa ubuzima ku barwayi bababaye cyane kandi batazakira, bizwi nka ’euthanasie’ (euthanasia).

Bwana Cocq arashaka ko amategeko ahinduka mu Bufaransa akemerera abantu barwaye byo gupfa bagapfa mu buryo babyifuzamo.

Imiryango imwe, irimo na Kiliziya Gatolika, yamagana ’euthanasie’ ivuga ko ari uburyo butaboneye.

Mu gitondo cy’ejo ku wa gatandatu, ari mu gitanda iwe mu mujyi wa Dijon mu burasirazuba bw’Ubufaransa, Bwana Cocq yanditse kuri Facebook ati: "Inzira y’umukiro iratangiye kandi ndababwiza ukuri, ndishimye".

Yari amaze kuvuga ko "amaze kurya ifunguro rye rya nyuma" kuri iyi si.

Yongeyeho ati: "Ndabizi ko iminsi iri imbere igiye kuba mibi ariko icyemezo cyanjye naragifashe kandi ndatuje".

Bwana Cocq arwaye indwara idakunze kubaho yatumye inkuta z’imiyoboro ye y’amaraso zifatana.

Ariko Facebook yaburijemo gahunda ye yo gutangaza ibihe by’urupfu rwe, ivuga ko itajya yemera gukorerwaho ibyo kwiyambura ubuzima.

Umuvugizi wa Facebook yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

"Nubwo twubaha icyemezo [cya Bwana Cocq] cyo gushaka kugaragaza iki kibazo cy’urusobe, nyuma yo kugirwa inama n’inzobere twafashe ingamba zo kubuza konti ya Alain gutangaza mu buryo bwa ’live’".

"Amategeko agenga imikorere yacu ntabwo yemera kugaragaza amagerageza yo kwiyahura".

Bwana Cocq yavuze ko Facebook yamubujije gutangaza videwo ze kugeza ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cyenda.

Yasabye abamushyigikiye gukora ubukangurambaga kugira ngo Facebook yisubireho ku cyemezo cyayo.

Ati: "Ubu ni ahanyu".

Mu kwezi kwa karindwi, Bwana Cocq yandikiye ibaruwa Perezida Macron, amusaba kumwemerera gupfa "mu cyubahiro", avuga ko "arimo kubabara cyane".

Bwana Macron yavuze ko iyo baruwa "imukoze ku mutima", ariko ntiyashobora kumwemerera ubwo busabe kuko "atari hejuru y’amategeko".

Uburyo bwa "euthanasie" ni ingingo itavugwaho rumwe mu Bufaransa.

Benshi bashyigikira uburenganzira bwo gupfa mu cyubahiro, mu gihe abandi - by’umwihariko abatsimbaraye ku mahame nyobokamana - bakomeje kwamagana ubusabe bwo gukura ubwo buryo bwa "euthanasie" mu byaha bihanwa n’amategeko.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo