Cocaine ya miliyoni $500 yafashwe ihishe mu mifuka y’amakara

Polisi ya Paraguay yafashe cocaine ipima toni 2,3 yari ihishe mu mifuka y’amakara ijyanwe muri Israel.

Ni yo ya mbere nyinshi ifashwe muri iki gihugu.

Polisi yavuze ko ibi biyobyabwenge ubiguze mu buryo bwo gutigira mu muhanda ugereranyije byaba bifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 480 mu mafaranga y’u Rwanda).

Iyi cocaine yatahuwe mu muzigo wo ku cyambu cy’abikorera cya Terport kiri mu mujyi wa Villeta, hafi y’umurwa mukuru Asunción.

Abantu babiri bafunzwe, umwe muri bo yahoze akuriye ’channel’ (chaîne) ya televiziyo y’igihugu.

Polisi yavuze ko iyi cocaine, yari yapakiwe neza mu mifuka, yasanzwe muri umwe mu mizigo itandatu.

Indi mizigo itanu isigaye iracyategereje gusakwa ndetse polisi yavuze ko byashoboka ko nayo ishobora gusangwamo ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Euclides Acevedo yavuze ko ingano yayo ya nyuma ishobora no kurenga toni 3.

Amakara ari mu by’ingenzi ibihugu byo muri Amerika y’epfo byohereza mu mahanga.

Amaze guhinduka ikintu kimenyerewe abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha mu gutuma biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Minisitiri Acevedo yavuze ko nubwo aho iyo mizigo yerekezaga ha nyuma ari muri Israel, yari no guhagarara mu murwa mukuru Buenos Aires wa Argentina ndetse no mu mujyi wa Antwerp mu Bubiligi.

Iyi ni yo cocaine ya mbere nyinshi ifashwe muri Paraguay

Bivugwa ko amakuru yatanzwe n’Ububiligi ari yo yaburiye polisi ya Paraguay mbera na mbere ayibwira iby’uwo muzigo urimo ibiyobyabwenge.

Abategetsi bo mu rwego rwa Paraguay rwo kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko bishoboka ko iyo cocaine yazanywe n’indege ivuye muri Bolivia.

Bolivia ni cyo gihugu cya gatatu ku isi gihingwamo ibimera byinshi bitunganywamo cocaine.

Paraguay imaze imyaka ari ahantu h’ingenzi hanyuzwa ibiyobyabwenge.

Amwe mu matsinda akomeye y’abagizi ba nabi yo muri Brazil, arimo nka First Capital Command (PCC), yaguye ibikorwa agera no muri Paraguay.

Ingano nini cyane ya cocaine Paraguay yari yarafashe mbere y’ubu ni iyo yafashe mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2019, yapimaga toni 2,2.

Icyo gihe, yari ihishe mu modoka mu karere ka Concepción ko mu majyaruguru y’igihugu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo