China:Umugore yakuwe amabuye 200 mu mubiri we

Abaganga b’inzobere mu kubaga abarwayi (chirurgiens) bo mu bitaro bya Guanji i Hezhou gihugu cy’Ubushinwa bamaze igihe kingana n’amasaha 6 bakura amabuye 200 mu gasabo k’indurwe n’umwijima by’umurwayi w’umugore witwa Chen w’imyaka 45.

Ikinyamakuru Übergizmo dukesha iyi nkuru gitangaza ko amwe mu mabuye yari afite umubyimba ungana n’uw’amagi mato. Uyu mugore wabazwe ngo yari amaze igihe kingana n’imyaka 10 aribwa mu nda. Ubwo yakoreshaga ikizamini bwa mbere, nibwo abaganga bamubwiye ko mu gasabo k’indurwe no mu mwijima we harimo amabuye, bamusaba kuba yabagwa ariko we arabyanga.

Mu minsi ishize nibwo uyu mugore yemeye ko yabagwa ariko ngo yagize ububabare bukomeye cyane. Byatwaye amasaha 6 kugira ngo abaganga babashe gukura aya mabuye mu mubiri w’uyu mugore.

Kubwa Dr. Quan Xuwei, umwe mu baganga bamubaze yatangaje ko amabuye nkaya ashobora kuba yaraturutse mu buryo uyu mugore yajyaga afata amafunguro ye.

Kurya amafunguro ya mu gitondo mu masaha anyuranye cyane, ngo bituma urugero rwa cholesterol na calcium bizamuka mu gasabo k’indurwe, nyuma ngo hakazavamo amabuye.

Dr. George Webster , Perezida w’ikigo cyo mu Bwongereza cya British Society of Gastroenterology yatangaje ko ibyo Dr. Quan Xuwei yatangaje ari ‘igihuha’. Yasobanuye ko aya mabuye aba mu gasabo k’indurwe akunda kuboneka ku bantu mu isi yose ariko ngo inkomoko yayo ntizwi neza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo