Bwa mbere mu mateka, Amerika ubu ifite ba Miss b’abirabura gusa

Uyu mwaka wa 2019 wanditse amateka kuko ari inshuro ya mbere ba "Nyampinga" b’amarushanwa atatu akomeye y’ubwiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu ari abirabura gusa.

Nia Franklin w’imyaka 25 y’amavuko, yatsindiye kuba Miss America mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize, mu cyumweru gishize Kaliegh Garris w’imyaka 18 y’amavuko atsindira kuba Miss Teen USA, naho Cheslie Kryst w’imyaka 28 y’amavuko aba Miss USA.

Gutsinda kw’aba bakobwa bifite icyo bivuze gikomeye kuko aya marushanwa afite amateka maremare y’ivanguramoko no kubogama.

BBC dukesha iyi nkuru itangza ko Vanessa Williams ni we mukobwa wa mbere w’umwirabura watsindiye kuba Miss America, hari mu mwaka wa 1983.

Nyuma ye, undi mwirabura watsindiye rimwe muri aya marushanwa akomeye yabigezeho mu mwaka wa 1990.

Cheslie Kryst watorewe kuba Miss USA kuwa kane ushize, asanzwe ari umunyamategeko muri leta ya North Carolina, mu byo aharanira harimo kugabanya igifungo kidakwiye ku mfungwa. Ubu niwe uzahagararira Amerika mu irushanwa rya Miss Universe.

Nia Franklin, Miss America, uriho ubu ni umuririmbyi. Mu gihe afite ikamba, avuga ko aharanira guteza imbere impano z’ubuhanga mu by’ubugeni.

Abantu banyuranye muri Amerika, biganjemo abirabura, baragaraje ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga kubera iki kintu kidasanzwe muri aya marushanwa y’ubwiza.

Garris na Kryst banashimwe kandi kubera ukuntu bari bafite umusatsi wabo w’umwimereri muri aya marushanwa y’ubwiza.

Miss America ni ryo rushanwa rimaze igihe kinini muri aya akomeye kuko ryatangiye mu mwaka wa 1921, Miss USA itangira mu mwaka wa 1950 naho Miss Teen USA iza gukurikiraho mu mwaka wa 1983.

Kugeza mu myaka ya 1940, nta mukobwa utari ’umuzungukazi’ wari wemerewe guhatana muri Miss America. Nubwo amategeko yaje guhindurwa nyuma yaho, umukobwa wa mbere wirabura yahatanye muri iri rushanwa mu mwaka wa 1970.

Mu mwaka wa 1968, hari abagore b’abirabura bateguye irushanwa ryabo bwite bise Miss Black America mu rwego rwo kwamagana ivanguramoko mu irushanwa ryari risanzweho.

Kugeza mu myaka ya vuba aha, hari amakuru avuga ko aya marushanwa akirimo ibisigisigi by’ivanguramoko.

Kaliegh Garris, Miss Teen USA

Nia Franklin, watorewe kuba Miss America

Cheslie Kryst, Miss USA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo