Biraruta kuba umuhakanyi utemera Imana kuruta kuba umugatulika w’indyarya - Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yanenze bamwe mu bakristu bo mu idini ye, avuga ko biruta ko umuntu yaba umuhakanyi utemera Imana (atheist) kuruta uko yaba nk’umwe mu bagatulika babaho nk’ibirumirahabiri.

Ibi Papa Francis yabivugiye mu misa ya mugitondo yasomeye mu ngoro ye i Vatikani nk’uko The Guardian dukesha iyi nkuru yabyanditse mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘Pope Francis: better to be an atheist than a hypocritical Catholic.’

Papa Francis yagize ati “ Biteye ubwoba kuvuga ikintu kimwe ariko ugakora ikindi. Ibyo ni ukubaho ubuzima 2 butandukanye(double life). Hari abavuga ngo ndi umugatulika, mpora njya mu misa, mba muri uyu muryango remezo…

Yongeyeho ko muri abo bantu hari abari bakwiriye kujya bavuga bati “ Sindi umukristu, sinishyura abakozi banjye umushahara ukwiriye , ndya imitsi y’abantu, nkora ubucuruzi bwanduye, …mbaho mu buzima nk’ubwikirumirahabiri.

Yunzemo ati” Hari abagatulika bameze batyo nyuma bagateza ibibazo. Ni kangahe twumva abantu bavuga ngo niba uriya na we ari umugatulika, biraruta kuba umuhakanyi uteremera Imana.”

Kuva yatorerwa kuyobora kiliziya ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1.2, Papa Francis yakunze kubwira abapadiri, abasaseredoti ,abakalidinali ndetse n’abakristu basanzwe ko bakwiriye gushyira mu bikorwa ibyo kiliziya yigisha.

Muri iyi misa, Papa Francis yagaye abapadiri bangiza abana babakoresha imibonano mpuzabitsina, ibyo yagereranyije nk’ibikorwa bya satani. Nyuma y’amezi 2 atowe, Papa Francis yavuze ko abakristu bakwiriye kujya babona abatemera Imana nk’abantu beza mu gihe bakora ibyiza.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo