Amagereza yashiranywe n’ibiribwa by’imfungwa muri Liberia

Amagereza yose 15 yo muri Liberia muri iki cyumweru yashiranywe n’ibiribwa by’imfungwa.

Ibi byatumye amagareza abiri, arimo na gereza nkuru yo mu murwa mukuru Monrovia, aba afunze imiryango ku mfungwa nshya, nkuko abategetsi ba gereza babivuze.

Biravugwa ko ibi byatewe n’ibintu bitandukanye, birimo nko gutinda kohereza amafaranga agenewe amagereza yo kugura ibiribwa no kwita ku mikorere yayo.

Ariko umukuru w’urwego rw’amagereza Sainleseh Kwaidah ku wa mbere yabwiye BBC ko leta ya Liberia irimo gukora igishoboka cyose ngo icyemure iki kibazo.

Bwana Kwaidah yavuze ko nyuma yuko hari icyakozwe, amagereza abiri yari yahagaritse kwakira izindi mfungwa yongeye gufungura imiryango kandi ko ibiribwa birimo kugera no ku yandi magereza.

Umurinzi wo kuri gereza yabwiye BBC ko amagereza yari yafunze imiryango nk’uburyo bwo kwirinda gushyira abandi bantu mu byago kubera ubucye bw’ibiribwa. Yanavuze ko ibi byashoboraga no gutuma imfungwa zirakaye zishobora kuba zatoroka gereza.

Umunyemari uzwi cyane wakunze kujya agemurira ibiribwa bitetse imfungwa zo muri gereza nkuru ya Monrovia, yitabajwe ngo atange ibiribwa mu rwego rwo guhosha iki kibazo.

Mu minsi ya vuba aha ishize, abarinzi ba gereza banenze uburyo leta yitwaye mu bibazo bijyanye n’ubucucike bw’imfungwa mu magereza yo muri iki gihugu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo