Afrika y’Epfo: Umugeni yasabye gatanya nyuma y’iminsi 3

Umugore wo muri Afurika y’Epfo wari uherutse gukora ubukwe yatse gatanya urukiko nyuma y’iminsi 3 gusa nyuma yo kurushinga. Impamvu yatanze ni igitsina ngo kirekire cy’umugabo we atabasha kwihanganira.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bitangaza ko uwo mugore utatangajwe amazina asanzwe afite abana 3. Yari yongeye gushyingirwa bwa kabiri ariko nyuma y’iminsi 3 nibwo yatangarije urukiko ko atabasha kwihanganira igitsina cy’umugabo we akaba ari nayo mpamvu yatanze asaba gatanya.

Net Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko uwo mugore yabwiye urukiko ko atabasha gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we kubera ubunini bw’igitsina cy’umugabo baheruka kurushinga. Ni ikirego uwo mugabo atigeze ahakana ahubwo we yasabye urukiko ko niba koko uwo mugore ashaka gatanya ko rwamutegeka kumwishyura ayo yatanze ku myiteguro n’imigendekere y’ubukwe.

Uwo mugabo avuga ko yatanze agera ku madorali ya Amerika ibihumbi bine na Magana atanu ategura ubukwe (4500 $). Ni asaga hafi miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Kubwe ngo niba yiteguye ko batana, ngo biramusaba ko amwishyura ayo yatanze yose nta na macye abuzemo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo