Abana b’imyaka 4 na 9 bafashwe batwaye imodoka

Igipolisi cya Utah kivuga ko "cyaguye mu kantu" kibonye umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda atwaye imodoka, yicaranye na murumuna we w’imyaka ine.

Aba bana b’abakobwa babwiye abapolisi ko bari bagiye i California kubera bashakaga kujya kwoga no kuruhukirayo .

Baciye mu mihanda ibiri mikuru , bagonga iyindi modoka, nyuma bagongana n’ikamyo, nk’uko igipolisi cyabitangaje ku rubuga rwa Twitter.

Aba bana b’abakobwa bavukana bombi nta n’umwe wababaye.

Igipolisi cy’Akarere ka West Valley City muri Utah kivuga ko aba bana b’abakobwa babyutse hafi saa cyenda z’ijoro ku wa gatatu, bafata imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Malibu, biha umuhanda bavuye iwabo i West Jordan, mu gihe ababyeyi babo bari bagisinziriye.

Ku rubuga rwa Twitter, igipolisi cyanditse ko uwo mwana w’imyaka icyenda yari amaze kugenda urugendo rw’ibirometero 16 mbere y’uko agonga iyindi modoka, akomeza urugendo aciye mu ishyamba ryororerwamo inyamaswa, ahita agongana n’ikamyo.

Umushoferi w’iyi kamyo, na we yari yamaze guhamagara igipolisi nyuma y’aho aboneye agonganye n’imodoka ya mbere.

Amashusho yafashwe na kamera yari yambawe n’umwe mu bapolisi bari aho byabereye yerekana ukuntu ibintu byari bimeze nyuma y’iyo mpanuka, n’uko iyo modoka ya Chevrolet Malibu yononekaye.

Umwe mu bapolisi yumvikanye avuga ati: "Ubu ni ubusazi! Arimo aratwara imodoka!"

Umupolisi ushinzwe iperereza mu karere ka West Jordan, Scott List, avuga ko ababyeyi b’aba bana batari bazi ko abana badahari kugeza igipolisi kibandikiye kibabamenyesha iby’iyi mpanuka.

Yabwiye abanyamakuru ati "Ababyeyi barumiwe, bagira ubwoba basanze abana babo batorotse".

Ikintu nk’iki cyabaye muri Utah umwaka ushize, igihe umwana w’umuhungu w’imyaka itanu yafataga imodoka y’umuryango ngo agiye kugura Lamborghini (ubwoko bw’imodoka), abwira abapolisi ko yavuye iwabo kubera ko nyina yanze kuyimugurira.

Umwaka ushize uyu mwana w’imyaka 5 na we yafashwe atwaye imodoka muri Utah

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo