Abadepite barwaniye mu nteko ishingamategeko ya Hong Kong

Hadutse imirwano mu nteko ishingamategeko ya Hong Kong kuri uyu wa gatandatu ubwo abadepite bajyaga impaka ku mpinduka ziteganyijwe gukorwa ku itegeko rigatuma abacyekwaho ibyaha boherezwa mu Bushinwa ngo babe ariho bajya kuburanira.

BBC itangaza ko abadepite benshi bakomeretse ndetse umwe ajyanwa ku bitaro ubwo aba banyapolitiki bagundaguranaga mu cyumba iyi nteko ikoreramo.

Abanenga iryo tegeko bemeza ko izo mpinduka ziteganyijwe gukorwa kuri iryo tegeko zigatuma abacyekwaho ibyaha boherezwa kuburanira mu Bushinwa, zakuraho ubwisanzure muri Hong Kong.

Ariko abategetsi bavuga ko bagomba gukora izo mpinduka ngo babone uko bohereza muri Taiwan umuntu ucyekwaho icyaha.

Depite umwe ubogamiye ku Bushinwa yavuze ko ibyabaye ari "umunsi ubabaje kuri Hong Kong".

Ku ikubitiro, Depite James To uharanira demokarasi ni we wari uyoboye impaka zigibwa kuri iryo tegeko, ariko mu ntangiriro y’iki cyumweru abarishyigikiye bamusimbuje ku buyobozi.

Ubushyamirane bwabuze gitangira kuri uyu wa gatandatu ubwo aba banyapolitiki birahiraga mu bitutsi ari nako basimbukira ku meza yo mu nteko - muri iki cyumba cyarimo n’imbaga y’abanyamakuru, bagundaguranira kugira icyo bavugira ku ndangururamajwi.

Depite Gary Fan uharanira demokarasi yakuwe mu nteko atwawe ku kagare k’abarwayi

Depite Gary Fan uharanira demokarasi yakuwe mu nteko atwawe ku kagare k’abarwayi, mu gihe Depite wundi ubogamiye ku Bushinwa we yaje kubonwa nyuma apfutswe ku kuboko.

Ni iyihe mpamvu y’izi mpinduka mu mategeko?

Bijyanye na gahunda y’"Igihugu Kimwe, Ubutegetsi Bubiri", Hong Kong igendera ku mategeko atandukanye n’ay’Ubushinwa.

Mu mwaka wa 1997, Ubushinwa bwisubije iyi Hong Kong yahoze ari koloni y’Ubwongereza, busabwa gusa kuyemerera "ikigero kiri hejuru cy’ubwigenge, usibye mu bubanyi n’amahanga n’igisirikare" mu gihe cy’imyaka 50.

Bamwe mu bamunenga bavuga ko uyu Carrie Lam "yagambaniye" Hong Kong mu gushaka guhindura iryo tegeko

Ariko mu ntangiriro y’uyu mwaka, Carrie Lam, umutegetsi wa Hong Kong ubogamiye ku Bushinwa, yatangaje ingamba zo guhindura itegeko kugira ngo abacyekwaho ibyaha bashobore koherezwa muri Taiwan, Macau cyangwa no mu Bushinwa, buri dosiye yigwa ukwayo.

Icyo gihe yatanze urugero rw’urubanza rw’umugabo w’imyaka 19 y’amavuko wo muri Hong Kong uregwa kwica inshuti ye y’umukobwa itwite mu gihe bombi bari mu biruhuko muri Taiwan, nyuma agahungira iwabo muri Hong Kong.

Nubwo Taiwan yasabye ko yohererezwa uwo mugabo ucyekwaho gukora icyo cyaha, abategetsi ba Hong Kong bavuga ko ntacyo bashobora kubikoraho kuko nta masezerano yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha Hong Kong ifitanye na Taiwan.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo