Utuntu n’Utundi

’Umugabo wa mbere ushaje ku isi’ yapfiriye muri Afurika y’epfo

Fredie Blom , Umunya-Afurika y’epfo byibazwa ko ari we mugabo wari ushaje kurusha abandi bose ku isi, yapfuye afite imyaka 116. Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n’igitabo cy’udushya ku isi cya Guinness World Records. Ubwo yari...

Uwahoze akorera CIA yarezwe kuba maneko w’Ubushinwa

Uwahoze akorera urwego rw’Amerika rw’ubutasi bwo mu mahanga rwa CIA yatawe muri yombi aregwa ubufatanyacyaha na mwenewabo, na we wakoreraga CIA, mu kunekera Ubushinwa. Alexander Yuk Ching Ma w’imyaka 67 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa gatanu aregwa gukora ubutasi, nkuko ibiro by’ubutabera by’Amerika byabivuze. Ashinjwa kumena amabanga ajyanye...

Tariki 13 Kanama , umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso

Tariki 13 Kanama buri mwaka, isi yifatanya n’abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso ubusanzwe bifatwa nk’ibidasanzwe mu miterere ya muntu kwizihiza uyu munsi udasanzwe wabashyiriweho. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1976, ni ukuvuga ko uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 39, ukaba warashyizweho n’ihuriro mpuzamahanga ry’abantu bakoresha imoso...

Papa yabatije impanga zari zifatanye bakazitandukanya

Ibinyamakuru mu Butaliyani byatangaje inkuru y’impanga zavutse zifatanye ziherutse gutandukanywa, zikaba zabatijwe na Papa Francis i Vatican. Ervina na Prefina, bavutse imitwe yabo ifatanye, mu kwezi gushize nibwo babazwe barabatandukanya. Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani...

Cameroun yo mu gikombe cy’isi cya 1990 nibwo igiye guhabwa amazu bemerewe

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yamamaye cyane mu gikombe cy’isi mu 1990 mu Butaliyani nibwo igiye guhabwa inzu abayigize bemerewe na Perezida Paul Biya mu myaka 30 ishize. Batatu mu bari bagize iyo kipe; Louis Paul Mfede, Benjamin Massing na kapiteni wabo Stephen Tataw, bo bamaze gupfa. Iyi kipe yarimo abakinnyi bamamaye nka Roger Milla, Jules...

Somalia: Umugore yabyaye abana 5

Ibitaro by’i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia byatangaje ibyishimo byabo nyuma yo kubyaza umugore abana batanu. Ibi bitaro byitwa "Mogadishu Somali Turkey Recep Tayyip Erdogan Training and Research Hospital" bivuga ko uyu mugore n’impinja yibarutse bameze neza. Umunyamakuru wa BBC i Mogadishu avuga ko iyi ari inkuru idasanzwe muri iki...

USA:Ifi nini yishe umugore wari mu mazi yoga

Bwa mbere muri leta ya Maine iri mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifi nini yo mu bwoko bwa ’white shark’ yishe umugore wari mu nyanja yoga. Kuwa mbere, uyu mugore yariho yogera hafi y’ikirwa cya Bailey kiri hafi y’umujyi wa Portland ubwo iyi fi yo mu bwoko bw’iz’inkazi yamuteraga. Julie Holowach w’imyaka 63, w’i New York wari...

Misiri: Abakobwa bakatiwe igifungo kubera ‘videos’ zabo kuri TikTok

Urukiko rwo mu Misiri rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri abakobwa batanu kubera gushyira kuri TikTok "amashusho ateye isoni". Aba bakobwa batatangajwe amazina bose, banaciwe ihazabu y’amadorari ya Amerika $19,000 (ni hafi miliyoni 19 mu mafaranga y’u Rwanda). Igihano cyo gufungwa nicyo cya mbere gitanzwe n’urukiko mu nkubiri y’abategetsi baho...

Nyir’inzu yasoneye ubukode abapangayi be kubera Covid-19

Miliyoni z’abantu ku isi bari mu bihe bigoye by’ubukungu kubera icyorezo cya coronavirus cyazambije imikorere y’aho bakuraga imibereho, hari benshi ubu bagorwa no gukodesha aho baba, Michael Munene yakoze igikorwa cyiza ku bacumbitse mu nzu ze muri Kenya. Leta z’ibihugu nyinshi ziri kugerageza uburyo bwo gufasha abaturage bazo muri ibi bihe...

Covid-19: Muri Kenya, Senateri yafatiwe mu kabari mu masaha y’umukwabu

Senateri wo muri Kenya yasabye imbabazi Abanya-Kenya kubera kurenga ku mabwiriza y’umukwabu yashyizweho mu gufasha guhagarika ubwandu bwa coronavirus. Senateri Johnson Sakaja uhagarariye akarere k’umurwa mukuru Nairobi, mu mpera y’icyumweru gishize yasanzwe ari kunywa inzoga mu kabari k’i Nairobi, hashize amasaha umukwabu wa saa tatu z’ijoro...

0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | ... | 260