Utuntu n’Utundi

South Africa: Bihanangirijwe kunywera inzoga mu bikombe by’icyayi

Minisitiri wa polisi muri Africa y’Epfo yaburiye za restaurants kwirinda gucururiza inzoga mu bikombe banyweramo icyayi mu kugerageza kurenga ku mabwiriza abuza ubucuruzi bw’inzoga. Ubwo yatangazaga iki cyemezo kuwa mbere, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko "imyitwarire idahwitse" iterwa n’ubusinzi yongereye ibyago byo kwiyongera kwa Covid. Uyu...

Dore impamvu ujya wumva watakaje icyanga cy’ubuzima n’icyo wabikoraho

Biroroshye kureba no kwibwira umuntu utishimiye ubuzima n’aho yaba atakwegereye cyane cyangwa utanamuzi. Aba asuhuza umutima, atuje agerageza guseka ariko ababaye. Muri make, imbaraga z’ubuzima bwe ziba zigendeye. Nta buryohe bw’ubuzima yumva. Birashoboka ko nawe byakubayeho, ukumva urugendo rw’ubuzima urimo ntirugushimishije na gato. Muri iyi...

Umukecuru w’imyaka 98 yimukiye mu kigo cy’abakuze ngo yite ku muhungu we w’imyaka 80

Uko twasaza kose, abatubyaye ntibazareka kutwitaho no kuduha urukundo rwa kibyeyi. Urukundo rwabo kuri twe rwo ntiruzasaza. Tuzahora turi ibibondo byabo mu maso yabo, iyi ni imyumvire abagore bose babyaye bananiwe kurenga no kureka. Ada Keating afite imyaka 98 y’amavuko ariko Tom, umuhungu we w’imyaka 80 aracyari ka kana ke gato mu mutima,...

Uko ubukwe bwabo ’bwitabiriwe n’abantu 10000’ kandi banirinda kwandura Covid-19 (AMAFOTO)

Icyorezo cya coronavirus cyaburijemo inzozi za benshi zo gukora ubukwe bwitabiriwe n’imbaga y’abantu. Ariko umusore n’inkumi bo muri Malaysia bashoboye kubona uburyo bwo kubererekera ingamba zari gutuma ubukwe bwabo bwitabirwa n’abashyitsi batarenga 20, nuko bwitabirwa n’abantu byatangajwe ko bagera ku 10,000, kandi babikora birinda Covid-19....

Uburyo wangiza ubuzima bwawe utabizi

Ubuzima ntibugenda ku murongo ugororotse, iri ni ihame ukwiye kumva neza. Ubuzima si nk’umuhanda wubatswe nta kosa rikozwe ngo ube ufite ibyapa biyobora neza abawugenda, wa mugani ‘inzira ntibwira umugenzi’. Nta gikuba kiba cyacitse iyo wize ariko nturangize amashuri ngo uhabwe impamyabumenyi washakaga, cyangwa kuba utarashaka kandi abo mungana...

Magufuli yaburiye abaminisitiri bifata ’selfies’ mu kazi

Perezida wa Tanzania John Magufuli yaburiye abagize guverinoma nshya kwirinda "indwara idasanzwe" yateye yo gutangaza ubutumwa bw’ibanga bw’akazi mu matsinda yo kuri WhatsApp. Perezida Magufuli yanaburiye abaminisitiri kwirinda kwifata amafoto kuri telefone zabo zigezweho - aya azwi nka ’selfies’ - mu gihe bari mu kazi, avuga ko akazi kabo...

Kenya: Umugabo yapfuye bitunguranye ari mu modoka itwara abagenzi

Abantu bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya baraye bahiye ubwoba ubwo umugabo bari kumwe na we mu modoka yapfaga bitunguranye. Abagenzi n’umushoferi na ’convoyeur’ batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo. Abategetsi bo muri minisiteri y’ubuzima...

Ni he hakomotse kuvuga ko iyo umunsi wo kuwa 5 uhuriranye na tariki 13 uba ari umunsi w’umwaku?

Uyu munsi turi tariki ya 13 Ugushyingo 2020. Ushobora kuba wibajije impamvu dutangiye tuvuga itariki y’uyu munsi. Igisubizo nta kindi ni uko iyi tariki ya 13 yahuriranye n’umunsi wo kuwa Gatanu, ukaba ari umunsi benshi ku isi bavuga ko ari umunsi mubi w’umwaku (Black Friday mu cyongereza cyangwa se Vendredi Mechant mu Gifaransa). Iyi ni...

Padiri yarashwe kubera kuryama n’umugore w’abandi

Ucyekwaho kurasa padiri wo mu idini rya Orthodoxe ukomoka mu Bugereki ariko ukorera ubutumwa mu Bufaransa, yemeye ko yamurasiye mu mujyi wa Lyon mu cyumweru gishize kubera ikibazo bafitanye, nkuko abashinjacyaha babivuga. Uwo ucyekwaho icyaha w’imyaka 40 yabwiye abashinjacyaha ko uwo mupadiri yaryamanaga n’umugore we. Padiri Nikolaos...

Inyoni ya gasuku yo mu rugo yarokoye umugabo wari ugiye guhira mu nzu

Umugabo wo muri Australia avuga ko yashoboye kurokoka inkongi y’umuriro yabaye nijoro mu nzu ye nyuma yuko inyoni ya gasuku yoroye imukanguye. Anton Nguyen yari asinziriye ubwo inzu abamo y’amagorofa abiri yafatwaga n’inkongi mu mujyi wa Brisbane muri leta ya Queensland kuri uyu wa gatatu. Yabwiye televiziyo ABC yo muri Australia ati...

0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 290