Utuntu n’Utundi

Muri Ireland, Padiri waho aramagana amaturo y’inzoga n’itabi mu misa

Padiri wo muri Ireland yamaganye ibyo yise amaturo "adakwiye" nk’amacupa y’inzoga n’amasegereti biturwa nk’impano mu gihe cya misa yo gusezera ku muntu wapfuye. Padiri Tomás Walsh, ukorera ubutumwa bwe bwa gisaseredoti mu mujyi wa Cork uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Ireland, yavuze ko amaturo nkayo "nta gisobanuro cyubaka na busa"...

Umugabo wo muri Brezili yiyambitse nk’umukobwa we ashaka gutoroka gereza

Silva ubwo yafotorwaga n’abarinzi ba gereza yiyoberanyije Abakuru ba gereza mu gihugu cya Brezili basanze umugabo wari warahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ari mu cyumba cya gereza yari afungiyemo yapfuye, iminsi itatu nyuma yaho umugambi we wo gutoroka gereza yiyoberanyije upfubiye. Abakuru ba gereza bavuze ko bisa nkaho Clauvino...

Muri Arabia Saoudite abagore bemerewe kugenda bonyine

Ubu abagore bo muri Arabia Saoudite bemerewe kujya mu mahanga bonyine nta mugabo ubaherekeje nk’uko byemejwe n’iteka ry’umwami ryasohotse uyu munsi kuwa gatanu. Iri teka ryemerera umuntu wese w’igitsina gore urengeje imyaka 21 ko ashobora gusaba urwandiko rw’inzira (passport) nta bundi burenganzira abanje kubisabira, ibi bibashyira ku rwego...

Amajyepfo: Baribaza icyatindije gutangira k’uruganda rwenga ikigage

Bamwe mu baturage b’Intara y’Amajyepfo barasaba ko gahunda y’itangizwa ry’uruganda rutunganya ikigage yashyirwa mu bikorwa kugira ngo bibarinde kunywa inzoga z’inkorano. Ni uruganda rwagombaga gutangira mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ariko kugeza ubu ntabwo ruratangira Iyo ugeze muri tumwe mu tubari dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo usanga...

Kuki iyicwa ry’uyu munyamakuru ryababaje abantu benshi ?

Hodan Nalayeh we yari yariyemeje gutangaza urundi ruhande rwa Somalia, ubwiza bwayo n’abaturage bayo, mu gihe amakuru menshi kuri Somalia agaruka ku ntambara, ibikorwa by’iterabwoba n’inzara. Intego ye yo kuvuga ibyiza yabereye Abanyasomaliya benshi urugero mu muhate wo kunga no gushaka kubaka igihugu cyabo cyashegeshwe n’intambara z’imbere mu...

Kenya yatoye ’Miss’ munini

Tracy Nduati ni we waraye yegukanye ikamba rya ’Miss’ munini muri Kenya. Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 22 benshi muri bo bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi kurusha abandi akaba afite ibiro 145. ’Miss’ Tracy w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye umunyamakuru wa BBC Ann Ngugi ko gutsindira iryo kamba bimwongereye kwigirira...

Miss wo muri Gambia yavuze uko yafashwe ku ngufu na Perezida Yahya Jammeh

Fatou Jallow, umukobwa w’imyaka 23 wegukanye ikamba ryo mu marushanwa akomeye y’ubwiza muri Gambia, yatangaje ko mu 2015 yafashwe ku ngufu n’uwari Perezida Yahya Jammeh. Ubu bubaye ubundi buhamya bushya bushinja gufata ku ngufu abagore n’abakobwa Yahya Jammeh wavanywe ku butegetsi ku ngufu mu mwaka wa 2017. BBC dukesha iyi nkuru yagerageje...

Kenya: Umudepite yatawe muri yombi aregwa ’gukubita mugenzi we’ w’umugore mu nteko

Umudepite wo muri Kenya yatawe muri yombi kuri uyu wa kane nimugoroba ashinjwa gukubita mugenzi we w’umugore kuko ngo atageneye amafaranga agace uyu ahagarariye. Rashid Kassim arashinjwa gukubita inshyi Fatuma Gedi uba muri komisiyo y’imari. Bwana Kassim ntacyo aravuga ku byo aregwa. Ifoto ya Depite Fatuma Gedi ari kurira ndetse ava amaraso mu...

Perezida Erdogan wa Turukiya yambariye Mesut Ozil mu bukwe bwe

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ni we wambariye umukinnyi w’Umudage ukinira ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, mu bukwe bwe bwabaye ku munsi w’ejo ku wa gatanu. Ozil ufite inkomoko muri Turukiya, yateje impaka n’uburakari ubwo yatangazaga amafoto yifotoje hamwe na Erdogan mbere y’imikino y’igikombe cy’isi cyabaye umwaka ushize. Nyuma yaje...

Muri Afurika y’Epfo bafite impungenge n’ubwoba nyuma y’uko intare 14 zitorotse pariki

Intare 14 ziri gushakishwa hafi y’umujyi wa Phalaborwa mu majyaruguru ya Africa y’Epfo. Birakekwa ko zatorotse zikava muri pariki y’igihugu ya Kruger - imwe muri nini cyane muri Afurika. Muri icyo gihugu ubu bafite impungenge zivanze n’ubwoba. Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko bikekwa ko iri ari ryo tsinda ry’intare nyinshi ribashije...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 130