Utuntu n’Utundi

Ghana: Umuhungu w’imyaka 12 yemerewe kwiga kaminuza

Umuhungu wo muri Ghana ufite imyaka 12 y’amavuko n’ubwenge budasanzwe yemerewe kwiga muri kaminuza. Yitwa Viemens Bamfo niwe munyeshuri muto kurusha abandi 30,000 bamaze kwiyandikisha gutangira amasomo muri ’University of Ghana’. Yatsinze ikizamini kimwemerera kwiga kaminuza nyuma yo kwigishwa na se Robert Bamfo bari mu rugo. Uyu mwana yabwiye...

Ikariso ya Abu Bakr al-Baghdadi ’yibwe’ yatumye bamenya aho ari

Abarwanyi b’aba-Kurdes bo muri Syria ba Syrian Democratic Forces (SDF), bavuga ko maneko wabo yibye umwambaro w’imbere (ikariso) wa Abu Bakr al-Baghdadi, waje gupimwaho DNA ye ukemeza koko ari we, mbere yuko agabwaho igitero yapfiriyemo. Polat Can, umwe mu bakuru ba SDF, avuga ko maneko wabo yagize uruhare rukomeye mu gutahura aho uwo wari...

Irani yaciye intoki umugabo wibye

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wamaganye abategetsi ba Irani kubera guca intoki umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwiba. Amnesty International yavuze ko uko guca intoki uwo mugabo, byakorewe muri gereza yo mu ntara ya Mazandaran yo mu majyaruguru y’igihugu, ari "iyicarubozo rirenze ukwemera". Amategeko ahana ya...

Ibanga ryatumye agira imyaka 107 agikomeye

Ku itariki 31 Nyakanga uyu mwaka, Louise Jean Signore, umugore w’i Bronx, i New York yujuje imyaka 107 yari amaze avutse maze abajijwe ibanga ryatumye aramba akageza aho avuga ko nta rindi uretse ‘kudashaka umugabo.’ Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 107 yari amaze avutse byabereye kuri Bartow Community Center byitabirwa n’abashyitsi...

Yibagishije ikibuno ngo bacyongere none ubu arifuza ko yasubira uko yahoze

Sophie Elise yari afite imyaka 20 ubwo yiyemezaga kongeresha ikibuno cye kikaba kinini uko abishaka. Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo muri Norvège. Avuga ko ’yari ananutse cyane’ bityo yifuza ko bamwongereraho umubiri kuri icyo gice cye cyo hasi. Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aho babimukoreye bamuhaye...

Kenya:Abakozi ba leta bategetswe kwambara imyenda yakorewe mu gihugu

Leta ya Kenya yategetse abakozi ba leta kwambara imyenda yakorewe muri iki gihugu mu gihe bagiye ku kazi ku wa gatanu no ku minsi y’ikiruhuko. Leta ivuga ko iri tegeko rigamije guteza imbere inganda zikora imyenda zo mu gihugu - iyo ikaba ari ingingo y’ingenzi muri enye z’ibanze z’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya. Iryo tegeko...

Australia: Ibitangazamakuru byasohoye ibinyamakuru bitariho inkuru

Ibitangazamakuru bikomeye ndetse bimwe binahanganye ku isoko muri Ausralia byakoze ibintu bidasanzwe bigaragaza ubumwe bisohora ibinyamakuru imbere bitariho inkuru mu kwamagana kubangamirwa. Ibinyamakuru icyenda uyu munsi byose byasohoye ibinyamakuru imbere biriho imirongo y’umukara gusa na ’cachet’ yanditseho ngo "ibanga". Ibi babikoze mu...

I Vatican kwa Papa batangije ishapure y’ikoranabuhanga

I Vatican bari kwiyegereza urubyiruko muri iki gihe rukoresha cyane ikoranabuhanga mu buzima, ubu bazanye ishapure y’ikoranabuhanga "eRosary". Iyi shapure iracyakosha kuko igura amadorari ya Amerika 109 (99,000Frw). Umuntu ashobora kuyambara nk’umurimbo wo ku kaboko, itangira gukora iyo ukoze ikimenyetso cy’umusaraba. Iyi shapure ihujwe na...

Umusarani wa zahabu wibwe mu Bwongereza ukomeje gufungisha abantu

Abandi bantu batatu batawe muri yombi na polisi ikomeje guhiga umusarani ukoze muri zahabu wibwe. Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi (asaga miliyari esheshatu y’u Rwanda). Wibwe mu kwezi gushize kwa cyenda mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza. Abagabo batatu b’imyaka...

Kim Jong-un yatereye umusozi ’udasanzwe’ ku ifarashi

Umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yatereye umusozi wa mbere mu burebure muri iki gihugu atwaye ifarashi, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cya leta. Uruhererekane rw’amafoto yatangajwe n’igitangazamakuru KCNA agaragaza Kim yapanze ifarashi y’igitare ku musozi Paektu utwikiriwe n’urubura. Ubu si bwo bwa mbere atereye uyu musozi...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 130