Wakora iki igihe uwo mwashakanye atakwizera ?

Kuba uwo mwashakanye akugaragariza ko atakwizera hari uburyo bwiza wabyitwaramo ntibikomeza kubangamira urukundo rwanyu kuko icyo ari ikibazo gikomerera abashakanye cyane cyane iyo uwo mwashakanye akugaragariza ko atakwizera kandi wowe umwizera.

Charlotte umujyanama w’ingo yatangarije Agasaro.com dukesha iyi nkuru, impamvu zitera kutizerana hagati y’abashakanye ndetse n’icyo wakora ngo imibanire yanyu ikomeze kuba myiza.

Ibaze ibi bibazo umenye impamvu itera uwo mwashaknye kuba atakwizera

• Ese ntiyaba yari afite ababyeyi bahora barakaye, bamubwira nabi ku buryo yakuze yumva nta mutekano afite ?

• Ese nta waba yarigeze kumuhemukira kandi yari amwizeye, nk’umubyeyi we, inshuti cyangwa se abavandimwe ?

• Nta kibazo yifitemo se gishobora kuba kitarabonewe umuti kuva akiri umwana ? Urugero nko kuba yaratawe akiri muto, gukura bamubwira ko ari mubi,..

• Ese abamureze akiri muto ntibaba baramucungaga cyane ?

Izi mpamvu zose ziba zaratangiye gukomeretsa umuntu akiri muto Charlotte avuga ko arizo ahanini zitera abashakanye kutizerana kugeza naho ashobora kugushinja ibintu kandi nta bimenyetso na bike afite. Ibyo bibazo umuntu yahuye nabyo akiri muto kandi bimutera kugira uburakari budasanzwe, kuvuga nabi no kutizera bantu muri rusange.

Wakora iki rero igihe uwo mwashakanye atakwizera ?

• Musabe ko mwajyana ku bajyanama b’ingo cyangwa se abandi bantu babibafashemo. Mu gihe atabyemeye cyangwa se ukabona na nyuma yo kuva ku mujyanama bitaramushiramo dore ibyo wakora bigufasha kumwakira no kutazamura kamere ye :

Ntukagire icyo umuhisha : Gerageza kuba umunyakuri mu bintu byose ukora kandi umugaragarize ko ntacyo umuhisha. Ushobora nko kumureka akajya areba muri telefone yawe, kuri email yawe n’izindi mbuga nkoranyambaga niba uzikoresha, ku buryo abona ko nta kintu na kimwe uba wamuhishe.

Gerageza kumwizera : Nubwo uwo mwashaknye agendera ku bimenyetso bidafatika akagushinja ibinyoma n’ibindi bintu bikwereka ko atakwizera, komeza wowe umwizere.

Irinde guterana amagambo nawe : Niba uwo mwashakanye akubeshyera bikakugaragariza ko atakwizera jya wirinda gusubiranya nawe igihe yarakaye umusobanurire mu magambo make gusa ku byo ari kukubeshyeraho udatereye hejuru ngo muzamure intonganya kuko nta gisubizo mwabibonera.

Gerageza kwigira ku bintu uziko bimutera kutakwizera : Charlotte yagize ati : “ Ibuka ko ubuzima ari ishuri kandi burya abarimu ba mbere beza b’ubwo buzima bava ku bo twashakanye, n’abo duhura nabo mu buzima bwa buri munsi”

Niba uziko hari akantu runaka ujya ukora kakamutera umutima mubi wo gutekereza ko umuca inyuma cyangwa se ko ufite ibyo umuhisha ,jya wirinda kugakora, niba agutonganirije ikintu runaka jya ugerageza ko ubutaha bitazongera kubaho nubwo hari ubwo abantu bameze gutyo baba bahera no ku bintu bidafatika.

Jya ukomeza kumugaragariza urukundo : Kubwira umuntu uteye gutyo ko umukunda kandi ko wifuza kubona urugo rwanyu rufite umunezero kandi ukabishyira no mu bikorwa ubimugaragariza bituma yiremamo cya cyizere aba yarataye ku bantu bose.

Jya wisuzuma urebe ko nta ruhare ubifitemo : Iyo umaze kumenya uko uwo mwashakanye ateye biba byoroshye kumenya uko umutwara ukirinda ibyo yanga kugira ngo mubane mu mahoro.

Niba arirwo ruhande rubi afite ntugahore arirwo ureba gusa ngo umwigereranyeho ugendeye ku byo afitemo integer nke kuko nawe ubwawe uba ufite uruhande rubi kuri we nubwo wenda bitaba binganya ingufu.

Mujye musabana imbabazi ku makosa y’ibyahise : Ahanini usanga iyo umuntu uteye gutyo umukoreye ikosa ntumusabe imbabazi akomeza kurigenderaho kugira ngo akwereke ko uhora mu makosa ameze nk’iryo wakoze kera.

Ni byiza rero ko wajya umusaba imbabazi ukamwizeza ko birangireye aho utazongera kugwa muri iryo kosa.

Ibyo no bimwe mu byagufasha kubana n’umuntu utakwizera mu gihe wamenye ko ariko ateye, ariko nanone twabonye ko ushobora no kumujyana ku bajyanama b’ingo bakabafasha gukira ibikomere bimutera kutakwizera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Anastase

    None ko muvuze gute kukubana nutakwizera biterwa n’ingaruka zuko yarezwe cyangwa yabayeho mu buto bwe.
    None mugihe atakwizera bivuye kubyo yagufatiyemo; urugero agufashe umuca inyuma/ arimo gusambana. Ubwo nkuwo wakongera ku mwizera gute? Ese wakora iki ngo mukomeze kubana neza?

    - 22/11/2019 - 19:37
  • Ikaze Anne

    Nonese igihe ugerageje gukora ibyo byose ariko agakomeza kukugaragarizako atakwizera kdi mubifatika ntanamakuru afite agendera kubidafatika wbyitwaramo ute?Umuhaye uburenganzira kuri izo mbuga ndetse na telephone ariko ntahinduke ahubwo akajya akomeza kukugaragariza ko atakwizeye rimwe narimwe akaba arinabyo agenderaho akubwirako atakwizeye?

    - 8/12/2019 - 06:43
Tanga Igitekerezo