Umukunzi wawe akuri kure ?...ibi nibyo byabafasha gukomeza urukundo rwanyu

Abantu benshi ntibakunda kwemera ko urukundo rwa kure y’amaso ruramba kandi rukagira ingufu. Niba ufite umukunzi mutandukanyijwe n’intera ndende, aya ni amabanga yagufasha kurwongera no kuruha ingufu.

1.Icyizere

Iyi niyo ngingo shingiro y’umubano wa kure y’amaso ndetse n’undi mubano wose hagati y’ibiremwa byo ku isi. Kutamugirira icyizere byangiza umubano burundu. Mugirire icyizere na we ni umuntu ukuze kandi urabizi neza ko agukunda. Ibuka ko n’abakundana badatandukanyijwe n’ibirometero byinshi nk’uko mwe bimeze , iyi ngingo ijya ibananira kumvikanaho. Muhe icyizere cyose ubundi ukore ibyo usabwa mu rwego rwo gukomeza urukundo rwanyu , ubundi witurize.

Nukomeza gukeka no kwishyiramo ibitekerezo byinshi by’uko yaba aguca inyuma, yaragusimbuje abandi,.. bizakwangiriza byinshi mu bwonko bwawe bikwicire n’izindi gahunda z’akazi, amasomo, cyangwa izindi nshingano ufite.

2.Kugirana ikiganiro kenshi

Iyi ni ingingo nayo iri muzibanze ku bantu bakundana batari kumwe. Nubwo mutabasha guhura kenshi ariko hari uburyo bwinshi mwaganairamo. Ikoranabuhanga ryarabyoroheje. Ushobora kwifashisha telefoni, Internet, imbuga nkoranyambaga, ... bityo mugasa nkaho muri kumwe mubicishije mu biganiro. Nutabigenza gutya uzatuma abandi bamufatirana, kukwibagirwa biziremo kandi ubigizemo uruhare.

3.Igihe

Twabonye ko tugomba kumuba hafi uko dushoboye binyuze mu nzira zinyuranye. Hari abantu baba bafite imirimo itabemerera kugira igihe gihagije cyo gukora izindi gahunda zitari iza akazi . Ni byiza kandi akazi si kabi. Ni ubwo bimeze gutya shaka igihe ndetse gihagije uzajya ugenera ikiganiro hagati ye na we. Uko murushaho kuganira igihe kinini azajya ashushanya ifoto y’ibihe byiza mwagiranaga mukibasha kubonana kenshi. Umunsi ukurikiyeho icyo kiganiro mwagiranye kizamufasha kumva ko atari wenyine , bityo abandi ntabone umwanya wo kwita kubandi cyangwa kubashidukira.

4.Shyiramo imbaraga

Ibuka ko mutari kumwe kandi ugomba gukomeza gukundana na we. Shyiramo imbaraga kandi wongere ubushake kuko mutandukanyijwe n’intera ndende . Abandi bakundana bari kumwe bo bafite uburyo nawe icyo ugomba kwishyiramo ni uko uzi icyo ushaka.

5.Kugira intego ifatika

Kugira ngo uru rukundo rukomere ndetse rugumeho , mugomba kuba mufite intego mu rukundo rwanyu mwihaye kugeraho. Ahanini byaba byiza mwemeranyijwe ikintu gikomeye nk’uko igihe cyose yazira muzarushinga. Bituma ahora agufitiye urukundo ndetse rukamugumamo kuko mufite aho mugana. Urukundo rwa kure y’amaso iyo rudafite intego ruba rufite amahirwe menshi nka 90% yo guhita rukonja cyangwa rukarangira burundu.

6.Hora umutera amatsiko

Mu biganiro mugirana jya umutera amatsiko . Uko urushaho kumutera amatsiko azarushaho kumva agukumbuye no kongera kukugirira urukumbuzi.

7.Ibiganiro bifatika

Uko uzajya ujya kumuhamgara cyangwa gukoresha ubundi buryo mu bwo twabonye, jya uba ufite ingingo ifatika . Si byiza ko uhorana ibiganiro bimwe, ingingo zidafatika cyangwa zidashamaje.

Nukurikiza ibi byose ntakabuza bizahindura byinshi mu rukundo rwanyu rwa kure y’amaso. Impamvu ntavuzemo ibyo we agomba gukora ni uko ari wowe ugomba gushaka umunezero no kumererwa neza mu rukundo rwanyu ibye we bizaza byuzuza imbaraga zawe. Uzashyiramo imbaraga we, aterere agati mu ryinyo?Siko mbikeka. Amahirwe masa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • muhoza

    none igihe mudaturanye utagira ninimeroze wabimenyagute

    - 2/10/2019 - 17:59
Tanga Igitekerezo