Umugore tumaranye imyaka 10 yanciye inyuma nanirwa kubyakira! Mungire inama

Muraho basomyi kandi bajyanama beza,

Turitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 twubatse urugo, ariko muriyo myaka hajemo agatotsi ubwo tumaze imyaka 6 umugore wanjye namufatiye mu busambanyi n’undi mugabo nubwo yabanje kubihakana yaje kubyemera muhaye ibimenyetso kuko ari kunca inyuma namufashe ariko ndigendera nanga kwigaragaza aho bari kubera uburakari nahise ngira kandi ubusanzwe naramukundaga cyane; mbese nirinze ibindi bibazo byo kurwanira aho.

Yasabye imbabazi nkimara kubimugaragariza nanjye mbanza kumwihorera ariko ndebye uko nkunda abana bacu nuko babaho dutandukanye ndamubababarira.Gusa nyuma yubwo sinakize mu mutima icyo gikomere, nkomeza ngerageza kubyakira ariko nubu imyaka irenze 4 bibaye kuko nubu sinakira uko nabonye bamusambanya kandi yemwe ari nawe wanagiye aho kuri uwo mugabo, yari inshuti ya family ndetse bari bamaze iminsi bakururana ukuntu nkamuganiriza mubuza ko umugore w’umugabo hari uko yitwara mbona bias nibizaba ibibazo.

Ntitwatandukanye gusa numva nubu nta byishimo nkigira, nagize indwara y’agahinda ndivuza nubu ntabwo ndakira neza, nawe aba yicecekeye akabyuka akagenda nkamubona aje mu ijoro, dore ko namushingiye business ngo abone icyo akora kuko anca inyuma yirirwaga mu rugo ntakazi agira nyamara muha icyo aricyo cyose nyuma yahoo atakarije ako yakoraga mbere tubana, mu nama abantu bangiriye nuko yari kugira akazi akava mu rugo akanagira amafrw nigengaho, mu mpungenge nyinshi niba ntaramushumuye kuba asigaye yirirwa muli business kandi ntanafite ikimpamiriza ko yarekanye nuwo mugabo nzi. Mbese nawe ubona tubana gutyo gusa, tukubaka urugo rwacu byo kurangiza umuhango urebye ntakinyurwa kandi ntabivuza asa nutabihaye agaciro ariryamira ntakibazo iminsi igahita indi igataha.

Ariko nyine imyaka 10 turushinze, ndagisha inama niba koko twazategura isabukuru y’ubukwe bwacu cyangwa twabyihorera rwose. Bifite ingaruka ki kuyizihiza cyangwa kutayizihiza? Ese yizihijwe bwo yakorwa mu buhe buryo nuko kutiyumvana cyane ko bisa nkaho kwisanzurana byagiye nyuma y’uko nkunca nyuma?

Nshimira inama zanyu ariko mbasabe sinshaka abankomeretsa kurushaho batandukira kucyo ngishaho inama, kandi Imana izabahembere kubwo inama zanyu musoma iyi nkuru ariko mukanagira icyo mumfasha nuwashaka kunyandikira jyenyine nabishima akoresheje iyi email yanjye ariyo [email protected]

Murakoze. Sinshyizeho amazina kuko ntacyo bifashije cg byafasha muri ibi bibazo ndimo n’urugo rwanjye kandi byaba ari ukwishyira hanze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(7)
  • allan

    mbere na mbere ihangane kuko si wowe uhuye nikigeragezo nkicyo wenyine,ikindi nuko gusenga ariho uzabonera amahoro,hanyuma ugakizwa niba utarabikora,ibyo nubikora ubikuye ku mutima bizakubera umuti urambye.

    - 22/08/2018 - 13:10
  • Nkusi Norbert

    Uzanyandikire kuriyo email tuganire [email protected] birumvikana warakomeretse ariko birashobokako wakira Imana izagufasha humura

    - 22/08/2018 - 18:00
  • Angelo

    Wa mugabo we rero nukuri mbanje kukwihanganisha kuko warakomeretse kandi igikomere ntikirashira birumvikana,rero inama nakugira egera umugore wawe muganire kuri icyo kibazo kuko gukomeza kurenzaho ntacyo byagukiza,mwegere umuganirize wumve uko abitekereza kuko nawe urumvako atakishima mbega ahorana inkomanga ku mutima ariko nimubiganiraho buri wese azabohoka,ikindi musenge Imana ikiza ibikomere,nibiba ngombwa muzegere umukozi w’ imana mumugishe inama ,mukaba mwamutumira nko murugo rwanyu yabafasha.

    - 22/08/2018 - 22:59

  • ######

    IYOBIZINESS WAMUHAYE NIBWOBURYO BWIZA YABONYE BWOGUHURA NUWOMUGABO AKAMUSWERERAYO ATAHA YABIHAZE BYUNVIKANEKO AKURUSHA ARAMURONGORA AKANYURWA INA NGUHAYE HAMAGARA 0788985772 NGUHE UMUTI NIYONGERA KUGUCA INYUMA IMBORO NTIZAVEMO Cg age abura igitsinacye mugihe agiye kubikorana nundi mugabo

    - 24/08/2018 - 05:17
  • Natal

    Wowe tumeze kimwe nanjye namufashe ari kuvugana n’umusore ku kuntu yamuteye inda akanayimukuriramo. Kdi rwose madame namwitaga Malayika, ibyo byabaye yarahukanye mbimenya mugaruye ku munsi wa gatatu tukiri mu kimeze nka buki month. Bamwe ngo mubiganireho? Abagore murabayobewe? Umuha ibihamya byose ariko ugasa n’ukora ubusa. Ndibaza niba twatana nkirerera abana dore ko batananiye... Ubu tubanye neza ariko kuba atanaransabye imbabazi iyo habaye akandi gato nibyo bihita byiyizira mu mutwe. Byonyine kuba ataransabye imbabazi ni impamvu yo kutazarambana kabisa gusa njye ndamukunda.

    - 4/10/2018 - 16:59

    - 4/10/2018 - 17:00
Tanga Igitekerezo