Uko wagaragariza umugabo wawe ko umwishimira

Iyo umugabo mwashakanye umwishimira ukifuza kubimugaragariza hari uburyo bwinshi ubinyuzamo. Bamwe batekereza ko uburyo bwiza ari ukubibabwira, abandi bakabyandika ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Uburyo bwose wakoresha iyo bikuvuye ku mutima buba bwiza, ariko hari ububa bwiza kurushaho butuma umugabo aha agaciro kuba umwishimira nkuko bitangazwa n’urubuga Elcrema.

Gushaka guhinduka

Abagore bamwe bakoresha uburyo bwo guhindura uburyo bitwaraga mu rwego rwo kereka abagabo babo ko babishimira kandi babubaha. Gusa na none bakabikora mu bushoshozi ku buryo badapfa guhinduka ku bintu byose ngo nuko bashaka gushimisha abagabo babo.

Kwitangira urugo kugirango ibitagenda bigende neza

Rimwe na rimwe kugaragariza umugabo wawe ko umwishimira kandi bikamugera ku mutima bisaba kwitanga. Ni cyo cyimwe no kwiyemeza guhinduka ariko ukaba uziko ugambiriye gusigasira urukundo rwanyu. Niba wumva wishimiye umugabo wawe ntuzatinye kwitanga ku kintu cyose cyatuma urukundo rwanyu rusagamba.

Kwiyitaho ukurikije uko umugabo wawe akunda

Uburyo wiyitaho , uko wisiga nuko wambara iyo ubikora ugambiriye gushimisha umugabo wawe kuruta uko wowe uri kwishimisha bituma umugabo yumva ko umuha agaciro kandi ukamwishimira.

Uzasanga ahanini abagore n’abagabo bapfa uburyo bw’imyambarire n’imisokoreze kuko umwe ashaka kubikor auko undi atabishaka. Ntibivuze ko uzabikora buri munsi kuko nawe ukeneye kugira uwmanya wo gukora ibyo ukunda, ariko niba mugiye nko gusura ababyeyi be cyangwa se musohokanye ukamuha umwanya wo kuguhitiramo ibyo akunda kukubonamo wambaye, bizamushimisha kurushaho.

Kugisha inama umugabo wawe mbere yo gufata icyemezo runaka

Iyo ugisha inama umugabo wawe mber eyo gufata icyemezo, bimugaragariza ko wishimiye kuba muri kumwe u buzima bwawe bwose. Ariko niyo byaba ku kantu gato ufasheho umwanzuro utabanje kumugisha inama, icyo gihe bimugaragariza ko mutari mu cyerecyezo kimwe.

Guhora ushaka icyamushimisha

Umugore uha agaciro umugabo we kandi akumva yishimye kuba ari kumwe nawe, uzasanga ahora ashaka icyumunezeza. Amenya ibyo umugabo we yanga akabigendera kure, yakosa agasaba imbabazi aho kwihagararaho.

Kumushyigikira mu bitekerezo no mu bikorwa

Ni byiza ko niba wishimira ibyo umugabo wawe akora nawe umugaragariz ako umushyigikiye haba mu bitecyerezo no mu byo akora. Abantu bose banga ko babasenya ariko iyo bigeze ku bagabo biba akarusho. Niyo waba ubona ko igitecyerezo umugabo wawe afite utagishyigikiye, ujye ubinyuza mu bundi buryo butamwereka ko umusenye.

Kumushimira : Jya ukunda gushimira umugabo wawe ku kintu runaka yakoze gifite ingaruka nziza mu rukundo rwanyu no ku muryango mur rusange. Usibye kuba bizamwereka ko umwishimira, bizanatuma arushaho gukora neza kuko uzirikana ibyo akora ukabimushimira

Ntugatinye kubigaragaza

Ibi nibyo abantu benshi bakora iyo bashaka kugargariza abagabo babo ko babishimiye ariko byuzuzanya n’izindi ngingo twavuzeho mbere. Aha niho ushobora kubigaragaza muri mu bantu, ku mbuga nkoranyambaga, kubimubwira muri kuganira n’ubundi buryo butuma ahita abyumva cyangwa se akabibona bitanyuze mu bindi bikorwa byo ku ruhande.

Niba rero ukunda umugabo wawe, ukaba wumva wishimiye kuba mubana nk’umugore n’umugabo, ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha mu kugaragariza umugabo wawe ko umwishimira bikaba byatuma nawe arushaho kugukunda no kukwiyumvamo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo