Inzozi z’umukobwa ugiye gushinga urugo n’inama mu gihe zitabaye impamo

Muri rusange umukobwa witegura kujya kubaka urwe hari ibintu atekereza bitandukanye, umuntu yakwita ko ari inzozi z’urugo aba yifuza kuzagira, bikaba ari ibintu buri mukobwa wese ugeze icyo gihe ahora yibazaho mu mutima we akiha ishusho ishoboka y’urugo rwe.

Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho izo nzozi ndetse nuko wabyitwaramo ziramutse zitabaye impamo.

Dore ibintu 5 ashyira imbere iyo atekereza ku rugo yitegura gushinga.

1.Ubukire

Umukobwa wese ugiye gushinga urugo usanga yifuza kandi akumva ko urugo rwe ruzaba agahebuzo mu bukire nta na kimwe azigera yifuza ari iwe.Iki ni nacyo gituma abakobwa benshi baba bashaka abagabo b’abakire bumva ko bagiye gukira kakahava.

Hari ubwo amara kugera iwe bwa kukire bukayoyoka neza neza bitewe n’impamvu zitandukanye. Iyo bigenze gutyo uba ugomba kubyihanganira kuko ntiwasubira iwanyu ngo nuko ubukire wagiye ureba butakibarangwaho.

2.Kwigenga

Iyo umukobwa agiye kuva iwabo aba yumva ko aruhutse kwirirwa agenzurwa n’ababyeyi cyangwa abandi babanaga akumva ko kwitwa umugore mu rugo bizatuma yigenga ntawe uzongera kumugendaho.

Umukobwa utekereza gutya akenshi aba yibeshya cyane kuko hari ubwo asanga umugabo amugenzura kurenza abandi yigeze kubana nabo.

3.Guhunga ibibazo

Akenshi hari ubwo umukobwa ajya gufata umwanzuro wo gushaka umugabo yibwira ko ari uburyo bwo guhunga ibibazo yari afite cyangwa kubikemura, akibwira ko ntaho azongera guhurira nabyo.

Ntaho umuntu ashobora guhungira ibibazo kuko hose birahagera ariko ibyo mu rugo byo usanga birenze kuko inshingano ziba zabaye nyinshi. Bityo rero mukobwa nuhura n’ibibazo birenze ibyo wagiraga utararwubaka ntibizaguce intege cyangwa ngo ubyinubire kuko biba bikureba kandi amahirwe uba ufite nuko uba ufite uwo mufatanya kubikemura.

4.Kwagura umuryango

Buri mukobwa wese ajya gushaka yizeye ko agomba kubyara abana ashaka, ibitsina byombi, ntiyibuke ko bashobora no kubura urubyaro cyangwa akabyara igitsina kimwe kuko siwe wiha.

Niba rero warishyizemo ko ugomba kubyara kandi neza uko ubyifuza, nibitagenda uko wabishakaga ntibizakubuze kubaka no gukomeza gukundana n’uwo mwashakanye kuko burya Imana niyo igenera umuntu.

5.Gukundwa iteka

Umukobwa uri mu rukundo n’umusore bagiye kurushinga aba asa n’uri muri paradizo kandi akabona bitazashira, uko babanye batararugeramo akibwira ko bizahoraho. Nyamara iyo witegereje neza usanga nta rukundo rukomeza mu rugo rw’abashakanye nkuko byahoze batarabaza kuko hari byinshi bihinduka.

Mukobwa witegura kurwubaka nubona urukundo rwanyu rusa n’urushaje mwaramaze kubana ntuzabyinubire ngo biguteshe inzira watangiye, kuko utakibona utuntu runaka wabonaga umugabo agukorera mutarushinga ahubwo nugukomera kigabo ntuteshuke ukabyihanganira.

Nkuko tumaze kubibona ibyo umukobwa yibwira ku rugo yifuza kuzagira ni byinshi kandi ni byiza gusa ariko bishobora guhinduka akumva ahise yanga urugo, nyamara urugo rushoborwa no kwihangana. Ugomba guteganya ko izo nzozi ufite zishobora kutazaba impamo ukanatekereza uko wabyitwaramo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo